Umuyobozi
Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Urusobe
rw’Ibinyabuzima (Rwanda Nature Foundation), Eugène Mutangana, yavuze ko abana
b’Ingagi 22 ari bo bazitwa amazina mu birori bigiye kuba ku nshuro ya 21.
Ibi birori
bizabera mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze tariki ya 4 Nzeri, 2026.
Kuva ibirori
byo Kwita Izina byatangira mu 2005, abana b’Ingagi 438 bamaze guhabwa amazina.
Mutangana,
yavuze ko buri mwana w’Ingagi uvuka ari igisobanuro cy’akazi gakomeye gakorwa
n’abantu bakurikirana ubuzima bwazo ndetse bakareba ko zibona ibyangombwa byose
zikenera kugira ngo zibashe kubaho no kororoka.
Yagize ati
“Kwita Izina ni umunsi wo kwizihiza ubufatanye. Iterambere twishimira uyu munsi
ni umusaruro w’abantu benshi bakorera hamwe bagamije kugera ku ntego imwe.”
Mu Kwita
Izina ku nshuro ya 21, u Rwanda ruzatangiza umushinga wa Smart Green Village,
uri muri gahunda yo kongera ubudahangarwa bw’abaturage bo mu gice cy’Ibirunga
no kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Iyi gahunda
iteganya kongera ubuso bwa Pariki kuri hegitari 3,740, mu rwego rwo kongera
ahantu ingagi zo mu misozi zishobora gutura, hakiyongeraho hafi hegitari 6,620
z’ahantu hazafasha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no gukoresha ubutaka
mu buryo burambye
Ibirori byo
Kwita Izina abana b’Ingagi muri uyu mwaka bigiye kuba mu gihe urwego
rw’ubukerarugendo bw’u Rwanda rukomeje gutera imbere.
Mu mwaka wa
2025 ubukerarugendo bwinjirije Igihugu miliyoni $685, avuye kuri miliyoni $647
mu 2024. Ibi byajyanye n’uko u Rwanda rwakiriye abashyitsi miliyoni 1,49,
umubare wiyongereyeho 9% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Muri uwo
mwaka Pariki z’Igihugu z’u Rwanda zakiriye abashyitsi 155.394 zinjiza miliyoni
$40,8.
Mu 2025,
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ni yo yakomeje kuza ku isonga mu kwinjiza
amafaranga menshi, aho yinjije miliyoni $35,8, hafi 88% by’ayinjiye yose avuye
muri za pariki.
Pariki
y’Igihugu ya Nyungwe ni yo yagize ubwiyongere bwihuse kurusha izindi mu mubare
w’abayisura, ibintu bisobanurwa ko byaturutse ku bikorwa bishya
by’ubukerarugendo birimo ‘Zipline’ no kugendera ku migozi.
Ni mu gihe
Pariki y’Igihugu y’Akagera ikomeje kwagura no kongera amahitamo u Rwanda ruha
ba mukerarugendo mu bijyanye no gusura inyamaswa zitandukanye.
Like This Post? Related Posts