• Imikino / FOOTBALL

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Dr. Shema Ngoga Fabrice, usanzwe ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

 Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry yatangarije itangazamakuru  ko Shema Fabrice akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye.

 Shema Fabrice afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ye izashyikirizwe Ubushinjacyaha.

 Dr. Shema Ngoga Fabrice yari asanzwe ari Perezida wa AS Kigali mbere yo gutorerwa kuyobora FERWAFA 

Ku wa 30 Kanama 2025, nibwo Shema Fabrice yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, aba Perezida wa 16 w’iri shyirahamwe.

RIB yasobanuye ko  iperereza rigikomeje mbere y’uko dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments