Ikigo
gishinzwe Ubuziranenge muri Kenya (KEBS) cyatangaje ko ibinyobwa bisembuye
bitanu bikorerwa muri icyo gihugu biherutse guhagarikwa by’agateganyo ku isoko
ry’u Rwanda, byakorewe isuzuma ryimbitse, bigasangwa byujuje ubuziranenge
n’ibisabwa n’amategeko.
Ni ibinyobwa
byari byahagaritswe by’agateganyo na Rwanda Food and Drugs Authority (Rwanda
FDA) ku wa 5 Kanama 2026, nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku bicuruzwa bisembuye
bimwe na bimwe biri ku isoko ry’u Rwanda.
Mu itangazo
KEBS yasohoye ku wa 11 Kanama 2026, yavuze ko yakurikiranye iki kibazo ndetse
ikongera gukora isuzuma ryihariye ku bicuruzwa bitanu byakorewe muri Kenya.
Ibyo
bicuruzwa birimo Gilbey’s Gin, ikorwa na Kenya Breweries Ltd; Kenya King Gin na
Safari Gin bikorwa na London Distillers Kenya Ltd; ndetse na Avalon na Sweet
Berry Potable Spirits, bikorwa na Zheng Hong (K) Ltd.
KEBS yavuze
ko ibyo bicuruzwa byose byari bisanzwe bifite ibimenyetso by’ubuziranenge kandi
ko byari byaranyuze mu isuzuma ry’uko byujuje ibipimo bisabwa muri Kenya no mu
Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Nyuma
y’itangazo rya Rwanda FDA rihagarika ibyo binyobwa, KEBS yavuze ko yahise
itangira isuzuma ryimbitse, harimo inyandiko z’icyemezo cy’ubuziranenge, raporo
za laboratwari, igenzura ry’isoko ndetse n’igenzura ry’inganda zibikora.
Iki kigo
cy’Ubuziranenge muri Kenya cyagaragaje ko hagati ya tariki ya 7 na 10 Kanama
2026, cyakoze ubugenzuzi bwihariye ku nganda zikora ibi bicuruzwa ndetse gifata
n’ingeri nshya z’ibicuruzwa kugira ngo zipimwe muri laboratwari.
Iri suzuma
ryibanze ku buryo ibicuruzwa bikorwamo, imicungire y’ubuziranenge,isuku,
imiterere y’amacupa ndetse n’imikorere y’inganda ijyanye n’amahame yo gukora
ibicuruzwa.
KEBS yavuze
ko ibisubizo bya laboratwari byagaragaje ko ibyo bicuruzwa bitanu byujuje
ibisabwa n’ibipimo by’ubuziranenge bya Afurika y’Iburasirazuba, birimo ibipimo
bya gin n’iby’ibinyobwa bisembuye. Mu byapimwe harimo igipimo cya alcohol,
methanol, izindi alcohol zishobora kuboneka mu binyobwa, n’ibindi.
Uretse
ibicuruzwa ubwabyo, KEBS yavuze ko ubugenzuzi bwakozwe mu nganda zabikora
bwagaragaje ko zikora hubahirizwa ibisabwa mu bijyanye n’ubuziranenge,
umutekano n’amabwiriza agenga umusaruro.
Iki kigo
kandi cyavuze ko cyasubiye mu bisubizo by’ibipimo bya laboratwari byakozwe
mbere, bigaragaza ko ibi bicuruzwa byari byujuje ibipimo bisabwa igihe
byahabwaga ibyemezo by’ubuziranenge ndetse no mu igenzura ry’isoko ryari
ryakozwe mbere.
KEBS yavuze ko
mu igenzura risanzwe ry’isoko ry’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, yigeze
gufata no gupima ubwoko 69 bw’ibinyobwa bisembuye biri ku isoko rya Kenya,
bigasangwa byujuje ibisabwa n’ibipimo byabyo.
KEBS yavuze
ko ikomeje gukorana na Rwanda FDA ndetse n’izindi nzego zishinzwe ubuziranenge
n’umutekano w’ibicuruzwa mu karere, kugira ngo hamenyekane neza impamvu zatumye
ibi bicuruzwa bihagarikwa by’agateganyo mu Rwanda ndetse hashakwe igisubizo
binyuze mu buryo bwashyizweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Iki kigo
cyashimangiye ko gifite icyizere ku buryo bwacyo bwo kugenzura ubuziranenge
bw’ibicuruzwa kandi ko kizakomeza gukorana n’inzego bireba mu kurinda abaguzi
no guteza imbere ubucuruzi bukurikiza amategeko mu karere.
Like This Post? Related Posts