Polisi y’u Rwanda yafashe abantu icyenda (9) bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura bwibasiye imodoka muri ambutiyaje, iziba ziparitse ndetse n’abaturage muri rusange, mu bice bya Cyinyoni, mu Mujyi wa Kigali.
Abakekwa bafashwe ku mugoroba wo ku wa 21 Kanama 2026, hagati ya saa 20:00 na 21:00, mu Mudugudu wa Kamenge, mu Kagari ka Nyabugogo, mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.
Amakuru atangwa na Polisi avuga ko aba bakekwa bazwi nk’“Abamarines”, bakunze kuzenguruka muri ibi bice, bakora mu modoka abandi bakinjira mu modoka ziparitse bagakuramo ibintu birimo imizigo n’ibindi bikoresho, ubundi bakambuka ikibaya berekeza mu bice bya Nzove na Kanyinya, munsi y’akabari ka Arsenal.
Polisi ivuga kandi ko bamwe muri aba bakekwa bakunze kunywa inzoga ndetse bagakoresha n’ibindi biyobyabwenge, ibintu bishobora kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura n’urugomo bikunze kugaragara muri ibyo bice.
Mu bafashwe harimo abakiri bato cyane, aho umuto afite imyaka 12 y'amavuko, mu gihe umukuru afite imyaka 26 y'amavuko.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu gucunga umutekano no gutanga amakuru ku bantu bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura cyangwa urugomo.
Yizeje kandi abaturage, cyane cyane abagenda muri ibi bice, ko Polisi ikomeje kubacungira umutekano binyuze mu bikorwa bya patrol bihoraho, ashimangira ko umutekano w’abaturage ari inshingano ihuriweho.
Polisi yasabye abaturage kutirengagiza ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano, ahubwo bakihutira gutanga amakuru kugira ngo hafatwe ingamba hakiri kare.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n’ubujura aho mu mwaka wa 2024/2025 w’ubucamanza hinjiye dosiye zirebana n’ubujura ibihumbi 13.956, gikurikirwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ahagaragaye dosiye 10.948.
Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cy’ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.
Like This Post? Related Posts