• Amakuru / MU-RWANDA

Senateri Murigande Charles, yavuze ko kuba Leta y’u Rwanda iri guca inzoga zitujuje ubuziranenge ari icyemezo cyiza, anongeraho ko ubusambanyi buri kugaragara mu bana b’Abanyarwanda na bwo bukwiye gufatirwa ingamba zirimo no gukumira amashusho ajyanye n’ubusambanyi (pornography).

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na ‘KP Media24’ cyasohotse ku wa 22 Kanama 2026.

Muri iki gihe, Leta y’u Rwanda iri gushyira imbaraga mu gukumira ibintu bitandukanye byangiza ubuzima bw’urubyiruko birimo inzoga zitujuje ubuziranenge, itabi no gukorera ibiteye isoni mu tubari no mu bitaramo.

Umunyamakuru yavuze ko nubwo gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge Abanyarwanda bayinubira, yakozwe no mu Bushinwa, Senateri Murigande arabishyigikira, avuga ko na bwo bwashimangiye ububi bwazo.

Yagize ati “Nk’icyo gihugu wari uvuze cy’u Bushinwa hari igihe na bo bari bameze nk’uko natwe twari tumeze, ibindi bihugu bibohereza inzoga zikomeye, za ‘alcohol’ zifite dogere amagana…abantu bamera nabi barapfa rwose ariko igihugu gifata ibyemezo byo guca ibyo bintu. Iyo batabifata ntabwo tuba dufite u Bushinwa dufite uyu munsi.”

Senateri Murigande kandi yavuze ko ikigero cy’ubusambanyi mu rubyiruko kigeze ku rwego ruteye ubwoba.

Ati “N’ibi bintu ubona abana bashiriye mu busambanyi, twari dusigaye dufite ahantu abana bajya mu nzu bakabwira uwinjiye wese ngo asige ubwonko bwe ku muryango, ngo bagiye mu ijuru rya karindwi. Bakagenda abana bakiyambura ubusa, bagasambana, ibintu nyine biteye ubwoba.”

Senateri Murigande yagaragaje ko ahanini ibi biterwa n’uko baba babirebye kuri ‘internet’, avuga ko u Bushinwa bufite ikoranabuhanga rituma imbuga zerekana amashusho y’urukozasoni ziba zifunze kandi ntihagire ubufatira ibihano.

Yavuze ko no mu Rwanda inzego zifite ikoranabuhanga mu nshingano zikwiye gukumira urubyiruko kugera kuri ayo mashusho.

Ati “Na hano, niba dushaka gufasha urubyiruko rwacu mu buryo burambye, turi gutera imbere mu ikoranabuhanga, Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo n’ibi bigo byose bya RISA… bakwiriye kureba uburyo barinda abana b’u Rwanda kugera kuri ayo mashusho y’urukozasoni.”

Yavuze ko imbuga zerekana amashusho y’urukozasoni atari zo zonyine zakumirwa, ahubwo zagendana n’izigisha uko biyahura, kuko urubyiruko rw’u Rwanda rwabigwamo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments