Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko icyemezo cyo guhagarika no guca ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge kigamije kurinda ubuzima bw’abaturage, ashimangira ko Igihugu kidakwiye kwihanganira ibikorwa bihitana ubuzima bw’abantu.
Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Kamena 2026, mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru, ubwo yari abajijwe niba abantu bakoraga ibi binyobwa n’inganda zabikoraga bashobora guhabwa amafaranga y’ibyo batakaje nyuma y’ifungwa ryazo.
Perezida Kagame yavuze ko mbere yo gutekereza ku nyungu z’abakora ibi binyobwa, hakwiye kubanza kurebwa ubuzima bw’abantu byagiye bihitana.
Yagize ati: “Ku binyobwa bidafite ubuziranenge dukwiye kumenya ko byishe abantu kandi benshi, si ukuvuga ngo byishe abantu babiri gusa, ahubwo byishe benshi, 30, 50 hari n’ahapfuye abagera ku 100, kandi mu munsi umwe. Hano wakwibaza ngo ese turashaka inganda n’abazikoramo bari buhitanwe n’ibikorerwa muri izo nganda? Cyangwa abahitanwa n’ibiva muri izo nganda? Ibyo binyobwa byica abantu ntabwo ari ibya hano gusa hari n’ibituruka hanze, bikica abantu.”
Yakomeje avuga ko hari abantu bashobora kutagira ibimenyetso by’indwara ako kanya, ariko ingaruka zikaza kugaragara nyuma y’igihe.
Ati: “Hari ibibica uwo munsi, muri icyo cyumweru, hari n’abo bizica nyuma y’umwaka, bikwica buhoro bikagenda bikwica kugeza igihe umuntu anogoka. Ntabwo ndumva neza umuntu waba abishyigikiye, ngo atekereze abakora mu nganda akuyemo abo zica. Izo nzoga iyo zigenda zica abantu, wavuga ngo urakora iki se? Aho wakwibaza ngo iki Gihugu kiyoborwa gite? Igihugu kireka abantu bagapfa wavuga ngo icyo Gihugu kiyoborwa gite? Inzego zijyaho ni ukureba niba ibyo abantu bakora bitica abantu.”
Perezida Kagame yanenze abayobozi bashobora kugira uruhare mu kureka ibikorwa bishobora guteza ibibazo ku buzima bw’abaturage, anagaruka ku biyobyabwenge byagiye bihabwa amazina atandukanye.
Ati: “Bamwe muri abo bayobozi rero babifitemo uruhare aho bareka ibyo bigakorwa bikajya kwica abantu. Si ibyo gusa hari n’ibiyobyabwenge abantu bise amazina y’igitangaza kandi byica abantu, birica abatoya. Igihugu ntabwo cyaberaho kureba abantu bacyo bapfa. Ubaza yakabaye abaza impamvu abantu bapfa ntabwo yakabaye abaza impamvu byaciwe.”
Mu Rwanda hamaze guhagarikwa inganda zirenga 140 zakoraga ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge.
Muri Kanama 2026, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyafashe ibyemezo byo guhagarika izo nganda, kuvanaho impushya zari zifite no gutegeka ko ibinyobwa byazo bikurwa ku isoko, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage.
Leta kandi yafashe ingamba zo gukura ku isoko ibinyobwa byakozwe n’izo nganda, gukuraho ibyapa byabyo byamamazaga ndetse no gukumira imwe mu bicuruzwa n’ibikoresho bishobora gkoreshwa mu gukora ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge.
Izi ngamba zashyizweho mu gihe ikibazo cy’ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge cyari kimaze kugaragaza ingaruka ku buzima bw’abaturage, cyane cyane mu rubyiruko