• Imikino / FOOTBALL

Perezida Paul Kagame, yavuze ko amakipe yo mu Rwanda umusaruro wayo ukiri muke ndetse yerekana ko ikibazo cy’imyumvire kiri mu banyarwanda kiramutse gikemutse watera imbere.

Ibi Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kanama 2026 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’ikibazo yari abajijwe niba abona umupira w’amaguru waba uri mu murongo yifuza nyuma y’uko amakipe yo mu Rwanda amaze iminsi yitwara nzeza.

Perezida Kagame yatangiye kumusubiza agira ati,” Oya! Oya! Naringiye kuvuga ko ntemeranya nawe kwitwara neza, kwitwara neza biracyari hasi.”

Perezida Kagame yamusubije avuga ko ku bwe yakoze buri kimwe aho yagize ati,”Nagerageje ibyo nshoboye, ndafasha, ndasunika ariko ntabwo mbizi, ntabwo nzi icyo nafasha kindi kirenze ariko ni ugukomeza tukagerageza.”

Yavuze ko yakoze byinshi yari ashoboye kugera naho igihugu gifata imyenda ariko akabona umupira harimo ibintu byinshi bihabanye n’ibyaba bikorwa.

Yagize ati ” Narafashije n’aho nashakaga amafaranga nkafata n’umwenda nkabaha kubera ko ingengo y’imari itabonetse iahagije ariko nkabona abantu bari kujya mu matiku, mu bintu byo kwangana ugasanga no mu ikipe ubwayo cyangwa hagati y’ikipe n’indi n’iyindi ugasanga ni ho ibintu bya (…)”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo bibazo byose bikemutse byatanga umusaruro ndetse avuga ko mu gihe bazakenera ubufasha bwe mu kubirandura bazamubwira naho kuri ubu uko bimeze birimo akajagari ntacyo yabikoraho ndetse yahagaritse no gutangamo amafaranga kuko hari ubwo abona bimurenze.

Yagize ati “Njyewe ubufasha bwanjye no gukunda umupira rwose ibyo bitahari ndabibijeje ariko hari ubwo mbona bindenze nkisubirira inyuma nkajya mu bindi”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko kubaka umupira bikwiye guhera hasi mu kuzamura impano z’abakiri bato bikaba umuco ku buryo igihugu kigira aho kiva naho kijya.

Perezida Kagame yakomeje yerekana ko ikibazo kiri mu banyarwanda n’abakinnyi n’abandi, bakivanyemo habaho iterambere.

Perezida Kagame yerekanye ko n’abakinnyi ubwabo ubona ntamyitwarire ihwitse uhereye ku misatsi yabo, bikava aho bikajya mu marozi, kwiba no kutaguza.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments