• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

 

Isoko rya Kinindo, riherereye muri Komini Mugere mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Umujyi wa Bujumbura, ryafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama 2026.

Umwotsi mwinshi wagaragaye hejuru y’isoko, mu gihe imodoka zizimya umuriro zumvikanaga mu bice bitandukanye by’umujyi. Amakuru ya mbere yatangajwe na Iwacu-Burundi avuga ko umuriro watangiriye mu gice gicururizwamo matelas. Kugeza ubu, nta makuru yizewe aragaragaza umubare w’abacuruzi bahuye n’ibibazo cyangwa agaciro k’ibintu byangiritse.

Iyi nkongi ibaye nyuma y’iminsi mike gusa habaye indi nkongi ikomeye yibasiye Galerie Ndayizamba na Le Parisien, mu Mujyi rwagati wa Bujumbura, ku wa 21 Kanama 2026. Umuriro watangiriye muri Ndayizamba ahagana saa 6:30 za mu gitondo, ukwira no muri Le Parisien yari hafi yayo.

Croix-Rouge yo mu Burundi yatangaje ko mu gihe cyo gutabara abantu 17 bagize ikibazo cyo kugwa hasi cyangwa kuzahazwa n’ihungabana, mu gihe abantu 11 bajyanwe mu bigo nderabuzima n’imbangukiragutabara. Nta muntu wapfuye muri iyo nkongi, nk’uko Croix-Rouge yabivuze.

Inkongi zikomeje kwibasira amasoko I Burundi 

Ibyabaye i Kinindo byongeye gukurura impungenge ku mutekano w’amasoko n’ahacururizwa mu Burundi, kuko mu mezi make ashize habaye inkongi nyinshi.

Mu mwaka wa 2026, amakuru dukesha itangazamakuru ryo mu Burundi agaragaza uruhererekane rw’inkongi zikomeye:

- Ku wa 26 Mutarama 2026: Agace k’ubucuruzi bw’imbaho n’ibikoresho by’ubwubatsi kari hafi y’isoko rya Kwa Siyoni/Bujumbura City Market kahiriye. Abacuruzi bavuze ko ibintu bifite agaciro ka hafi miliyari 1.5 z’amafaranga y’u Burundi byangiritse.

- Ku wa 07 Mata 2026: Isoko rya Kinama muri Komini Ntahangwa, Bujumbura, ryibasiwe n’umuriro, utangirira mu gice cyagurishirizwagamo telefoni n’ibikoresho byazo, ukagera no mu myambaro n’ibikoresho byo mu rugo.

- Ku wa 29 Gicurasi 2026: Isoko rya Cibitoke muri Komini Cibitoke ryibasiwe n’umuriro watangiye mu masaha y’umugoroba.

- Mu ijoro ryo ku wa 21 rishyira ku wa 22 Kamena 2026: Isoko ry’imbaho n’ibikoresho byo mu nzu rya Jabe, muri Komini Mukaza, ryahiye, ibintu byinshi birashya.

- Mu ijoro ryo ku wa 9 rishyira ku wa 10 Nyakanga 2026: Igice kinini cy’Isoko Rikuru rya Ngozi cyahiye. Raporo za Iwacu zavuze ko abarenga 40% by’isoko bangiritse, ndetse umwe mu bacuruzi yaje gupfa nyuma yo kugira ikibazo gikomeye ubwo yageragezaga guhangana n’ingaruka z’inkongi.

- Ku wa 21 Kanama 2026: Inkongi yibasiye Galerie Ndayizamba na Galerie Le Parisien mu mujyi rwagati wa Bujumbura, ihombya abacuruzi benshi.

-Ku wa 25 Kanama 2026: Isoko rya Kinindo naryo ryafashwe n’inkongi, aho amakuru ya mbere avuga ko umuriro watangiriye mu gice cyagurishirizwamo matelas.

Hari kandi amakuru avuga izindi nkongi zabaye mu masoko cyangwa ahacururizwa mu myaka yashize, harimo Isoko Rikuru rya Bujumbura ryahiye ku wa 27 Mutarama 2013, rikangizwa burundu n'iyo nkongi. Iryo soko ryari rifite uruhare rukomeye mu bucuruzi bw’umujyi kandi kugeza ubu ikibazo cyo kongera kurisana kiracyari mu biganiro.

Impungenge ku mutekano w’amasoko I Burundi 

Uruhererekane rw’izi nkongi rwateje impaka ku bijyanye n’imiterere y’amasoko, uburyo yubakwa, ibikoresho byo kuzimya umuriro ndetse n’uburyo imodoka zitabara zibona inzira yo kugera ahabereye inkongi.

Ku wa 27 Nyakanga 2026, abayobozi bo mu Ntara ya Bujumbura, abayobozi b’amasoko, inzego z’umutekano n’abahagarariye abacuruzi bari bakoze inama yo gushaka uburyo bwo gukumira inkongi. Hafashwe ingamba zirimo gukuraho utuzu n’ibindi bintu bifunga inzira kugira ngo imodoka zizimya umuriro zibone aho zinyura.

Komisiyo y’Igihugu yigenga ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (CNIDH), na yo yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku nkongi zikomeje kwibasira amasoko, kongerwa ubushobozi bw’abazimya umuriro no gushyiraho uburyo bwihariye bwo gufasha abacuruzi bagizweho ingaruka n’ibiza.

Ku nkongi yabereye muri Ndayizamba na Le Parisien, Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza, yavuze ko inkomoko yayo yari itaramenyekana, ariko ko hakorwaga iperereza ku mpamvu zishobora kuba zirimo gukoresha ipasi ikoresha amakara. Yanasabye abacuruzi kugira ubwishingizi bw’ibicuruzwa byabo no kubahiriza amabwiriza y’umutekano mu nyubako z’ubucuruzi.

Nubwo inkomoko ya buri nkongi itandukanye ishobora kuba itaramenyekana, gukomeza kwibasirwa kw’amasoko n’ahacururizwa bituma ikibazo cyo gukumira inkongi, kongera ubushobozi bw’abatabazi no kubaka amasoko yubahiriza ibisabwa mu mutekano gikomeza kuba ingenzi.

Kuri ubu, inkongi ya Kinindo yongeye gutuma abacuruzi n’abaturage bibaza niba hari izindi ngamba zihamye zigomba gufatwa kugira ngo amasoko adakomeza kuba ahantu hakunze kwibasirwa n’inkongi z’umuriro.

Gusa, ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko amenshi mu masoko n'inyubako zibasirwa n'inkongi bigirwamo uruhare n'ubutegetsi buriho mu icyo gihugu kubera impamvu zitandukanye.


Isoko rya Kinindo mu Burundi naryo ryafashwe n’inkongi 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments