Guverinoma ya Singapore yatangaje gahunda nshya igamije gufasha imiryango ifite abana, aho buri mwana w’Umunya-Singapore ashobora kubona inkunga ya Leta igera ku 70,000 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga hafi miliyoni 103 z’amafaranga y’u Rwanda, kuva avutse kugeza yujuje imyaka 17 y'amavuko.
Iyi gahunda yatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lawrence Wong, mu ijambo rye ngarukamwaka yagejeje ku baturage ku wa 23 Kanama 2026.
Muri iyi gahunda, umwana ukivuka azahabwa 10,000$ nk’inkunga y’ibanze. Hari kandi 32,000$ zizajya zitangwa binyuze muri gahunda ya Child Credits, mu gihe 5,000$ zizashyirwa kuri konti y’umwana igenewe kumufasha mu iterambere rye.
Leta kandi iteganya gutanga izindi 5,000$ mu rwego rwo kunganira ababyeyi, mu gihe umwana agejeje ku myaka 17 hakazongera gushyirwa 10,000$ kuri konti imufasha mu myigire yo mu mashuri makuru.
Lawrence Wong yavuze ko iyi gahunda igamije guhindura mu buryo bw’ibanze uburyo Leta ifasha imiryango, aho gukomeza kongera cyangwa kuvugurura gahunda ntoya zisanzweho.
Ati: “Turashaka kurenga ku mpinduka nto cyangwa kuvugurura gahunda imwe imwe. Turashaka guhindura mu buryo bw’ibanze uko dufasha imiryango.”
Iyo izi nkunga nshya zihujwe n’izindi gahunda zisanzweho, zirimo 5,000$ za MediSave Grant for Newborns ndetse n’amafaranga ahabwa abanyeshuri buri mwaka binyuze muri gahunda ya Edusave, umwana ashobora kubona inkunga yose hamwe igera hafi kuri 70,000$ kugeza yujuje imyaka 17.
Iyi mpinduka izatuma inkunga umwana ashobora kubona yiyongera, kuko mbere yari hagati ya 27,500$ na 56,500$, bitewe n’uko umwana ari imfura, uwa kabiri cyangwa uwakurikiyeho.
Guverinoma ivuga ko abana barenga 610,000 bo mu miryango igera ku bihumbi 380,000 bazungukira muri iyi gahunda.
Wong yavuze ko impamvu nyamukuru yo guhindura gahunda ari uko izari zisanzweho zari zarabaye nyinshi kandi zigoye gusobanukirwa no gushyirwa mu bikorwa.
Ati: “Gahunda zari zarageze aho zigorana, kandi ababyeyi benshi bagiraga ikibazo cyo kuzisobanukirwa. Tuzoroshya ibintu. Buri mwana azahabwa ubufasha kuva avutse kugeza akuze.”
Uretse iyi gahunda yo gufasha abana n’ababyeyi, Leta ya Singapore irateganya n’izindi ngamba zo kugabanya ibibazo imiryango ihura na byo. Minisiteri y’Ubwikorezi irateganya ubundi bufasha bugamije kugabanya umutwaro w’ibiciro by’ingendo, mu gihe Minisiteri y’Iterambere ry’Igihugu iri kwiga uburyo imiryango minini yafashwa kubona amacumbi ahagije.
Izi ngamba zose ziri mu rwego rw’imbaraga Singapore iri gushyira mu gufasha imiryango no koroshya ikiguzi cyo kurera abana, cyane cyane mu gihe igihugu gikomeje gushishikariza abaturage kubyara no kubaka imiryango.
Like This Post? Related Posts