Umwami Oyo
Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, wari uyoboye Ubwami bwa Tooro muri Uganda,
yitabye Imana afite imyaka 34.
Urupfu
rw’Umwami Oyo rwatangajwe n’Umuyobozi w’Intebe w’Ubwami bwa Tooro, Calvin
Armstrong Rwomiire Akiiki, wavuze ko umwami yitabye Imana mu masaha ya saa 10:00
z’ijoro ku isaha ya Uganda.
Amakuru
y’urupfu rwe yatangajwe nyuma y’amasaha make ubuyobozi bw’Ubwami bwa Tooro
butangaje ko Umwami Oyo yari ameze nabi cyane, busaba abaturage kumusengera no
kwirinda gukwirakwiza ibihuha ku buzima bwe.
Umwami Oyo
yari umwe mu bami bazwi cyane muri Uganda, akaba yari amaze imyaka myinshi
ayoboye Ubwami bwa Tooro. Yari yarimitswe akiri muto cyane, bituma aba umwe mu
bami bato cyane mu mateka y’isi.
Ubuyobozi
bw’Ubwami bwa Tooro bwatangaje ko ikamba rizakomeza, kuko Umwami Oyo yasize
umwana w’umuhungu uzamusimbura ku ngoma.
Icyakora,
izina ry’uwo mwana uzasimbura Umwami Oyo rizatangazwa mu gihe gikwiye,
hakurikijwe imigenzo n’amategeko gakondo bigenga Ubwami bwa Tooro.
Urupfu
rw’Umwami Oyo ni igihombo gikomeye ku Batooro no kuri Uganda muri rusange, mu
gihe abaturage bategereje amakuru arambuye ku mihango yo kumusezeraho no ku
itangazwa ry’umusimbura we.