Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Venezuela yemereye Amerika n’abashoramari b’Abanyamerika guteza imbere no gukoresha peteroli ingana na miliyari 65 z’ingunguru, mu masezerano yavuze ko ashobora kuzagira uruhare rukomeye ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli.
Trump yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Kanama 2026, avuga ko ayo masezerano azafasha Amerika kongera peteroli iboneka ku isoko, bikaba byitezwe ko mu gihe kirimbere bishobora kugira uruhare mu kugabanya ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku Banyamerika.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga Truth Social, Trump yavuze ko ayo masezerano yabonetse nyuma y’ibiganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, Minisitiri w’Intambara, Pete Hegseth, abahagarariye abikorera ndetse na Perezida w’inzibacyuho wa Venezuela, Delcy Rodríguez.
Trump yavuze ko gahunda nshya izongera cyane ingano ya peteroli Amerika ishobora kubona, ndetse ikongera n’ibicuruzwa bijya ku isoko.
Delcy Rodríguez yashimye aya masezerano, avuga ko Venezuela igamije gukoresha umutungo kamere wayo mu guteza imbere ubukungu, guhanga imirimo no kongera amafaranga igihugu cyinjiza.
Ishoramari rishobora kurenga miliyari 100 z’amadolari
Umwe mu bayobozi bo mu biro bya Perezida wa Amerika yavuze ko muri iyi gahunda hateganyijwe gushingwa uruganda runini ruhuriweho n’abikorera bo muri Amerika na Venezuela.
Uru ruganda ruzakorera ku butaka bwa Venezuela bukungahaye kuri peteroli, aho uruhande rw’Abanyamerika ruzagira uruhare rwa 55% mu nyungu z’umushinga, nk’uko uwo muyobozi yabitangaje.
Venezuela kandi yemereye uru ruganda gukoresha ubutaka burimo peteroli mu gihe cy’imyaka 100.
Minisitiri Marco Rubio yavuze ko aya masezerano ashobora gukurura ishoramari ry’abikorera rishobora kugera kuri miliyari 100 z’amadolari. Yavuze ko ayo mafaranga azafasha mu guteza imbere inganda za peteroli, guhanga imirimo no kongera ubukungu bwa Venezuela.
Venezuela ifite ububiko bunini bwa peteroli ku isi
Venezuela ni cyo gihugu gifite ububiko bwa peteroli bwinshi buzwi ku Isi. Bivugwa ko gifite ububiko bugera kuri miliyari 303 z’ingunguru, mu gihe Arabie Saoudite iza ku mwanya wa kabiri n’ububiko bugera kuri miliyari 268 z’ingunguru.
Nubwo Venezuela ifite peteroli nyinshi cyane, umusaruro wayo wagiye ugabanuka mu myaka ishize kubera ibibazo by’ubukungu, ibikorwaremezo bidahagije, kubura ishoramari ndetse n’ibihano byafatiwe igihugu.
Ayo masezerano mashya hagati ya Amerika na Venezuela aje mu gihe umubano w’ibihugu byombi uri mu mpinduka zikomeye. Mu ntangiriro za 2026, Amerika yafashe uwahoze ari Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, ukurikiranyweho ibyaha birimo ibyaha bifitanye isano n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Gusa, abasesenguzi bavuga ko ibyo Amerika ishinja Nicolas Maduro atari ukuri ko ahubwo yashakaga gusahura petelori ya Venezuela ku buntu nk'uko byarangiye ibigezeho. Mu gihe Nicolas Maduro we atabikozwaga ari nayo mpamvu yashimutswe na Amerika.
Niba iyi gahunda ishyizwe mu bikorwa uko byatangajwe, ishobora kugira ingaruka zikomeye ku nganda za peteroli muri Venezuela no ku isoko ry’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga. Icyakora, kongera umusaruro ku rugero ruhanitse bizasaba ishoramari rinini, gusana ibikorwaremezo no kongera ubushobozi bw’inganda za peteroli.
Ibi bivuze ko nubwo amasezerano ashobora kuzongera peteroli ijya ku isoko, ingaruka ku biciro bya lisansi ntizihita zigaragara, kuko kongera umusaruro wa Venezuela bishobora gufata igihe.
Amerika ishaka kwigarurira isoko ry'ibikomoka kuri peteroli ku Isi kuko kugeza ubu yamaze kwigarurira ibihugu bibiri muri bitatu (Venezuela na Libya) bifite petelori nyinshi itaratunganywa.
Ikindi gihugu gifite peteroli nyinshi itaracukurwa ni Iran nayo igeraniwe n'ibitero bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku wa 28 Gashyantare 2026 kugeza ubu.
Like This Post? Related Posts