• Amakuru / MU-RWANDA


Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangaje ko iperereza ku makosa yo gukopera no gukopeza yabaye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by’umwaka wa 2025/2026 ryagaragaje ko habaye gukopera ku buryo rusange mu byumba 254 byakorerwagamo ibizamini, birimo abanyeshuri 7,188 hirya no hino mu gihugu.

Minisiteri yavuze ko, nubwo ubusanzwe abanyeshuri bakoze amakosa yo gukopera bashobora guhanishwa gutesha agaciro ibizamini bakoze, iperereza ryagaragaje ko bimwe mu bikorwa byo gukopera byateguwe cyangwa bikagirwamo uruhare n’abantu bakuru bari bahawe inshingano zo gukoresha no kugenzura itangwa ry’ibizamini.

Mu rwego rwo kurengera abanyeshuri no kubungabunga ahazaza habo mu myigire, Minisiteri y’Uburezi yafashe icyemezo cyo kubaha amahirwe yo kongera gukora ibyo bizamini aho kubitesha agaciro burundu.

Ibizamini bizasubirwamo kuva ku wa 02 kugeza ku wa 04 Nzeri 2026. Ku wa 31 Kanama 2026, NESA izatangaza ingengabihe y’ibizamini, ibigo bizakoreramo ndetse n’andi mabwiriza azakurikizwa.

Minisiteri na NESA byatangaje ko bizakorana bya hafi n’abanyeshuri, ababyeyi, amashuri ndetse n’inzego z’ibanze kugira ngo iki gikorwa gikorwe neza kandi mu buryo bwitondewe.

Minisiteri y’Uburezi yongeye gushimangira ko ubuzirange bw’ibizamini bya Leta budashobora kugibwaho impaka. Aho yavuze ko izarushaho gukaza ingamba zo kunoza imitegurire y’ibizamini, kubirinda no kugenzura uko bikorwa.

Abantu bose bazagaragaraho kuba barateguye, barafashije, baragize uruhare urwo ari rwo rwose cyangwa bararebereye nkana ibikorwa byo gukopera no gukopeza bazahanwa hakurikijwe amategeko.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments