Umunyamakuru Taikun Ndahiro yatawe muri yombi ku wa 28 Kanama 2026, aho yari asanzwe atuye hamwe na dj lenzo, nyuma yo gukekwaho gushaka kwiyahura.
Amakuru avuga ko Taikun Ndahoro yari amaze igihe abana mu nzu imwe n’umuhanga mukuvanga umuziki uzwi nka DJ Lenzo. Mu gitondo cyo ku wa 28 Kanama, DJ Lenzo yarabyutse ajya guhaha ibiribwa n’ibindi bikoresho bakoresha mu buzima bwa buri munsi, asiga Taikun aryamye mu nzu.
DJ Lenzo mukugaruka, yasanze amarido n’inzugi by’inzu bifunze. Yakekaga ko Taikun yaba yasohotse, ariko agerageje kumuhamagara kuri telefoni, asanga itariho. Icyakomeje kumutera amakenga ni uko yumvaga impumuro ikomeye ya esansi ivuye mu nzu.
DJ Lenzo yahise amena urugi kugira ngo arebe ibibaye. Yasanze Taikun yicaye muri saro, amaze kumena esansi ahantu hose mu nzu. Uyu dj lenzo yahise ataka, taikun amwaka ikibiriti bakoreshaga bacana gaze, bigaragara ko ashaka gutwika iyo nzu.
DJ Lenzo yabonye ko ibintu bikomeye, ahamagara abandi bantu ndetse n’abashinzwe umutekano bo ku murenge. Abashinzwe umutekano bahageze, Taikun yari ameze nk’uwahungabanye cyane, arabarwanya ndetse bivugwa ko yakomerekeje umwe muri bo ku rutoki. Icyakora, nyuma y’akanya gato, baramufashe.
Bivugwa ko Taikun Ndahoro yaba afite ihungabana rikomeye rishobora kuba rifitanye isano n’ibibazo yanyuzemo kuva mu bwana bwe. Abamuzi bavuga ko rimwe na rimwe yumva arusha abandi bantu agaciro, ndetse nogukora ariko akabona ko ibintu bye bidahabwa agaciro nk’iby’abandi.
Nubwo hari abavuga ko yaba afite ikibazo cyo mu mutwe, ibyo ntibira suzumwa ngo byemezwe n’inzobere mu buvuzi bwo mu mutwe. Kugeza ubu, impamvu nyayo yatumye ashaka kwiyahura ntiratangazwa ku buryo burambuye.
Abegereye uyu taikun basabye umuntu wese waba yarafashe amashusho ya Taikun ajyanwa n’abashinzwe umutekano cyangwa arwana na bo kutayakwirakwiza. Bavuga ko kuyasakaza bishobora kugira ingaruka mbi, cyane cyane ku buzima bwe bwo mu mutwe n’imibereho ye.