• Amakuru / POLITIKI


Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yongereye abasirikare n’abacanshuro b’abanyamahanga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gihe itegura ibitero simusiga bigamije kwisubiza agace ka Point-Zéro kari mu maboko y’ihuriro AFC/M23 n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho.

Point-Zéro yafashwe n’ihuriro AFC/M23 n’umutwe wa Twirwaneho mu ijoro ryo ku wa 03 rishyira ku wa 04 Nyakanga 2026. Mbere yaho, aka gace kagenzurwa n’ingabo za RDC, iz'u Burundi ndetse n’abarwanyi ba Wazalendo.

Amakuru aturuka mu bantu bafite uruhare muri iyi myiteguro avuga ko RDC yakomeje kongera ingabo n’ibikoresho bya gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo, mu rwego rwo kwitegura ibitero ku birindiro bya AFC/M23 na Twirwaneho.

Mu mpera za Kanama 2026, umubare w’abacanshuro b’abanyamahanga, barimo Abanyamerika n’Abanya-Colombia, wariyongereye uva ku 10 ugera kuri 35. Bivugwa ko bari gukorera mu duce twa Lusuku na Alaba, hafi ya Point-Zéro, bafatanyije n’ingabo zidasanzwe za RDC zizwi nka Hiboux.

Abo bacanshuro ngo bashobora kugira uruhare mu bikorwa byihariye birimo kuyobora ibitero by’indege no gukoresha drones mu bitero bigabwa ku birindiro bya AFC/M23 na Twirwaneho.

Ku wa 28 Kanama, ingabo za RDC nazo zongereye abasirikare mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Uvira, birimo Murunga, Munanira, Ndolera, Kashabiro na Lemera.

Mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama 2026, batayo ya Hiboux yavuye mu gace ka Bilende, muri Teritwari ya Fizi, yerekeza mu gace ka Point-Zéro.

Iyi myiteguro ibaye mu gihe ingabo za RDC, iz’u Burundi ndetse n’abarwanyi ba Wazalendo bakomeje gukaza umutekano mu bice bikikije Komini ya Minembwe, cyane cyane muri Teritwari za Fizi, Uvira na Mwenga.

Amakuru avuga kandi ko RDC ikomeje kohereza ibikoresho bya gisirikare mu Burundi, mbere y’uko bijyanwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Hagati ya tariki ya 5 n’iya 7 Kanama, indege eshatu zavuye i Kinshasa zagejeje ibikoresho ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bujumbura.

Ku wa 9 n’uwa 10 Kanama 2026, imodoka z’igisirikare cy’u Burundi zitwaye abasirikare, ibikoresho ndetse na drones za gisirikare zanyuze ku mupaka wa Gatumba-Kavimvira, zerekeza i Baraka muri Teritwari ya Fizi.

Mu ntangiriro za Kanama, Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, Lt Gen Banza Mwilambwe Jules, na mugenzi we w’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, basuye Umujyi wa Kalemie, aho bakurikiranye imyiteguro y’ibikorwa bya gisirikare byitezwe mu bice bya Minembwe.

Ibi bikorwa byiyongera mu gihe amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC akomeje, aho impande zitandukanye zikomeje guhangana ku bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments