• Imyidagaduro / IBITARAMO


BK Arena yashyize hanze amabwiriza agenga imyambarire n’imyitwarire y’abitabira ibirori n’ibitaramo bibera muri iyi nyubako, mu gihe impaka ku myambarire iboneye mu bitaramo zikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Muri ayo mabwiriza, BK Arena ivuga ko buri muntu afite uburenganzira bwo kwambara mu buryo bwe no kugaragaza umwihariko we. Icyakora, imyambarire igomba kuba ijyanye n’ahantu hahurira abantu benshi kandi ntibibe mu buryo bushobora kubangamira cyangwa kubabaza abandi.

BK Arena yasabye ko ibice by’ibanga by’umubiri bigomba kuba bitwikiriye bihagije. Imyenda ibonerana cyangwa itagaragara neza nayo igomba kuba itwikiriye neza ibyo bice, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza agenga iyi nyubako.

Amabwiriza kandi avuga ko imyenda iriho amagambo, amashusho cyangwa ibimenyetso biteye isoni, byibasira abandi, bibabangamira cyangwa bibatera ubwoba itemewe muri BK Arena.

Ku bijyanye n’imyitwarire, BK Arena yavuze ko guhohotera abandi, kubatera ubwoba, kurwana cyangwa gukora ibikorwa by’urugomo bitihanganirwa. Abitabira ibirori basabwa kubaha umwanya bwite, umutekano n’uburenganzira bw’abandi bwo kwishimira ibirori mu mutekano.

Iri tangazo rije mu gihe ikibazo cy’imyambarire y’abitabira ibitaramo, cyane cyane abakobwa n’abagore, cyongeye kuvugwa cyane mu Rwanda. Impaka zakajijwe n’ibyabaye ku bantu bitabiriye ibitaramo biheruka kubera muri Parking ya BK Arena n’ahandi, aho imyambarire ya bamwe yateje impaka ndetse bamwe bakabuzwa kwinjira.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko ahantu hahurira abantu benshi hakwiye kugira amabwiriza asobanutse agenga imyambarire n’imyitwarire. Abandi bo basanga uburenganzira bw’umuntu bwo kwihitiramo imyambarire bugomba kubahirizwa, ariko bakemera ko uwo mudendezo ugomba kujyana no kubaha abandi.

Muri rusange, BK Arena ivuga ko intego y’aya mabwiriza ari ugufasha ko ibirori bibera muri iyi nyubako kugenda neza, mu mutekano no mu cyubahiro. 

Ibi kandi bishimangira ko abitabira ibitaramo bagomba kumenya no kubahiriza amabwiriza y’ahantu bagiye, mu gihe abakora ibirori nabo basabwa kuyamenyekanisha mbere ku buryo bwumvikana.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments