Urukiko rwa Gisirikare rwa Goma rwakatiye abasirikare 10 b’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ibihano bitandukanye, birimo igihano cy’urupfu ku basirikare babiri, nyuma yo kubahamya ibyaha bifitanye isano n’iyicwa ry’umuyobozi wabo no kunyereza amasasu, mu ntambara yabanganishije n’abarwanyi ba AFC/M23.
Ni mu iburanisha ryabereye muri Teritwari ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru.
Abo basirikare 10 bari bakurikiranweho ibyaha birimo ubugwari ku rugamba, ubwicanyi, kunyereza amasasu n’ibindi bikoresho by’intambara.
Abasirikare babiri bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’uruhare mu iyicwa rya Capt. Musanga Bebeto, wari umuyobozi w’itsinda babarizwamo. Bashinjwaga kandi kugira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi no kunyereza amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare.
Abandi basirikare batatu bakatiwe igifungo cy’imyaka 10, mu gihe batanu bakatiwe igifungo cy’amezi 10 cy’imirimo y’agahato.
Abo batanu bahamwe n’icyaha cyo kunyereza amasasu n’ibindi bikoresho by’intambara.
Ibyaha abo basirikare bakurikiranyweho byabaye ku wa 30 Ukwakira 2025, mu mudugudu wa Lukole, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ubushinjacyaha bwavuze ko abo basirikare barashe Capt. Musanga Bebeto ubwo bari mu ntambara yabahanganishije n’abarwanyi b’inyeshyamba za AFC/M23.
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko nyuma yo kwica umuyobozi wabo, abasirikare babigizemo uruhare bakomeje kurasa amasasu menshi mu kirere, bituma amasasu n’ibindi bikoresho by’intambara bipfushwa ubusa.