• Ubukerarugendo / ABASHYITSI

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abashyitsi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi bagize uruhare mu muhango wa Kwita Izina ku nshuro ya 21, binyuze mu guha amazina abana b’ingagi zo mu misozi.

Aba bashyitsi bahuye na Perezida Kagame kuri Village Urugwiro, nyuma y’umuhango wa Kwita Izina wabereye i Kinigi mu Karere ka Musanze. Kwita Izina 2026 yabaye ku wa 4 Nzeri 2026, ifite insanganyamatsiko igira iti “Conservation is Life: Sustaining the Future”, ishimangira akamaro ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kurutekerezaho mu nyungu z’ahazaza.

Mu bo Perezida Kagame yakiriye harimo Dominic Barton, Chairman wa Rio Tinto na LeapFrog Investments, akaba yaranabaye Global Managing Partner wa McKinsey & Company ndetse na Ambasaderi wa Canada mu Bushinwa.

Hari kandi Shaikha Al Nuwais, wari mu bayobozi bitabiriye Kwita Izina akaba ari Umunyamabanga Mukuru mushya wa UN Tourism, ndetse akaba ari we mugore wa mbere ugiye kuyobora uwo muryango mu mateka yawo y’imyaka 50.

Perezida Kagame kandi yakiriye Paul Danforth, Perezida wa CAA Sports akaba umwe mu bayobozi bakomeye mu bijyanye na siporo ku rwego mpuzamahanga.

Undi wari muri abo bashyitsi ni Patrice Evra, wahoze ari kapiteni wa Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa. Evra ni umwe mu bakinnyi b’Abafaransa bafite ibigwi bikomeye, akaba yarigeze gutwara igikombe cya UEFA Champions League ndetse na Premier League inshuro eshanu.

Kwita Izina si umuhango wo guha amazina ingagi gusa, ahubwo umaze kuba urubuga mpuzamahanga rwo kugaragaza akamaro ko kurinda ingagi zo mu misozi, ibidukikije ndetse no guteza imbere abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga.

Muri uyu mwaka, abantu 22 baturutse mu nzego zitandukanye ni bo bahawe icyubahiro cyo kwita amazina abana b’ingagi. Muri bo harimo abayobozi mu bukerarugendo, siporo, ubucuruzi, kubungabunga ibidukikije, ubuhanzi n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Kugeza ubu, ingagi zo mu misozi zisaga 1,060 ni zo ziboneka mu gasozi mu gice cya Virunga Massif na Bwindi. U Rwanda rugaragaza ko ubu bwoko bw’ingagi ari bumwe mu bwoko bw’inguge bukomeye bukomeje kwiyongera mu mubare nyuma y’imyaka myinshi y’imbaraga zashyizwe mu kuburinda.

Kwita Izina kandi rikomeza kugaragaza isano iri hagati yo kubungabunga ibidukikije, ubukerarugendo n’iterambere ry’abaturage.

Mu Rwanda, igice cy’amafaranga ava mu bukerarugendo bwo muri pariki gisubizwa mu baturage baturiye ibice birinzwe. RDB ivuga ko gahunda yo kugabana amafaranga y’ubukerarugendo yatumye abarenga miliyari 23 z’amafaranga y’u Rwanda zishyirwa mu mishinga hafi 1,300 irimo amashuri, ibigo nderabuzima, amazi n’imishinga ibafasha kwiteza imbere.

Kwakira abitabiriye Kwita Izina muri Village Urugwiro rero byabaye umwanya wo gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’abantu n’inzego mpuzamahanga zifite uruhare mu bukerarugendo, siporo, ishoramari no kubungabunga ibidukikije.

Kuri Perezida Kagame, uruhare rw’aba bantu mu Kwita Izina rufasha kandi gukomeza kugeza ubutumwa bw’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, cyane cyane ku bijyanye no kurinda urusobe rw’ibinyabuzima no gukoresha ubukerarugendo nk’imwe mu nkingi z’iterambere rirambye. 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments