Ikipe ya Honest
Auto vehicle Garage yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo gukangurira urubyiruko kwirinda
ibiyobyabwenge ryateguwe n’Ihuriro ry’amagaraje
mu Rwanda ku bufatanye na PSF .
Iri rushanwa
ryatangijwe ku wa 22 kanama 2026 ryitabirwa
n’amakipe ane yakuranyemo kugeza habonetse abiri yageze ku mukino wa nyuma .
Ku wagatandatu
tariki 05 Nzeri nibwo kuri Tapis
Rouge habereye umukino wa nyuma wahuje ikipe
ya Honest Auto Vehicle Garage na
Akagera Motors Fc umukino warangiye ikipe ya
Honest Auto Garage Vehicle itsinze
ibitego 4 kuri 1 iya Akagera
Motors Fc .
Uwo
mukino wabereye kuri Tapis Rouge wari
witairiwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za leta ndetse n’Umuyobozi Mukuru
wa Rwanda Premier league Hadji
Mudaheranwa Yussuf na bndi benshi .
Ubwo uwo mukino wari ugeze gice cya Mbere bamwe mu bayobozi bari bitabiriye uw mukino batanze ubutumwa ku rubyiruko
barushishikariza kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no kwitandukanya no kunywa Inzoga zitujuje ubuziranenge
rugahaguruka rukagora cyane ko
arirwa Rwanda rw’ejo
Visi
Perezida wa mbere w’Urugaga rw’Amagarage mu Rwanda, Niyitegeka Jean Eric,
yavuze ko ari rushanwa bifuza kwagura kandi rikazaba ngarukamwaka.
Yakomeje
yishimira uko iry’uyu mwaka ryagenze kandi ubutumwa bifuzaga kuritangiramo
bwatanzwe.
Ati “Aya
marushanwa ni ubwa mbere abaye mu rugaga rwacu. Yateguwe kubera impamvu z’ibihe
turimo ariko yahoraga yifuzwa. Byahuriranye n’uko hari igikorwa cyo kurwanya
Ibiyobyabwenge, ibyuma, inzoga z’inkorano, uburara, urugomo n’ibindi.”
“Duhita
tuvuga tuti ko dusanzwe dufite abantu, aho twatangira ubutumwa kandi ubwiganze
bw’abakora mu magarage usangamo urubyiruko. Ni bwo rero hatangiye aya
marushanwa ariko atangira duhereye ku yo twari bugufi bwayo.”
Jean Eric
yakomeje avuga ko impamvu yatumye batangirana amakipe make ari uko bifuzaga
gukora irushanwa riri ku rwego rwiza kandi rushimishije.
Ikipe ya Honest
Auto vehicle Garage yegukanye iri
rushanwa yahembwe Miliyoni Imwe
y’amanyarwanda naho akagera Motors FC
ihabwa ibihumbi 500 by’amanyarwanda