Umunyamabanga
wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Col. Claudien Bizimungu, yatangije ku
mugaragaro imirimo yo kwagura no kuvugurura umuhanda Prince
House–Giporoso–Masaka ureshya n’ibilometero 10,3.
Uyu muhango
wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Nzeri 2026, mu gihe iyi mirimo yo yatangiye
tariki 31 Kanama 2026 ikaba izamara imyaka ibiri n’igice (amezi 30) aho
byitezwe ko uyu muhanda uzaguka ukagira ibisate bine.
Uyu mushinga
uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u
Bushinwa, mu rwego rwo kunoza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, guteza imbere
ubuhahirane ndetse no kunoza serivisi zo gutwara abantu n’ibintu.
Col
Bizimungu yashimangiye ko Leta izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bayo muri
uyu mushinga kugira ngo ushyirwe mu bikorwa hubahirizwa igihe uteganyijwe
kurangiriramo, ubuziranenge bukenewe ndetse n’umutekano w’abakoresha umuhanda
muri rusange.
Yavuze ko
Minisiteri y’Ibikortwaremezo izi neza ko iyi mirimo ishobora guteza imbogamizi
z’igihe gito ku rujya n’uruza, asaba abakoresha uyu muhanda kugira ubufatanye
no kubahiriza amabwiriza y’igihe gito azashyirwaho hagamijwe gucunga neza no
koroshya urujya n’uruza.
Imirimo
y’ingenzi iteganyijwe muri uyu mushinga irimo kubaka ibiraro binyura hejuru
y’indi mihanda n’inzira zinyura munsi y’imihanda; kubaka no kuvugurura
amasangano y’imihanda; imirimo yo gukomeza ubutaka bw’umuhanda hamwe no
gushyiramo kaburimbo.
Harimo
kandi kubaka ibiraro n’imiyoboro y’amazi inyura munsi y’umuhanda;
gushyiraho amatara yo ku muhanda; no gushyiraho ibikorwa remezo bijyanye
n’uburyo bwo gucunga no kuyobora ibinyabiziga.
Uyu mushinga
wacyerereweho imyaka igera kuri 4, biteganyijwe ko uzarangira utwaye asaga
miliyari 130 Frw.