• Amakuru / POLITIKI


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Abanyamerika bakuru bashobora guhabwa amadolari 5,000 buri umwe, mu gihe aba-Républicains bakomeza kugira ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’amatora yo hagati muri manda ateganyijwe mu Gushyingo 2026.

Trump yabitangaje mu nama y’ishyaka ry’aba-Républicains yabereye i Dallas, muri Leta ya Texas, aho yasabye abayoboke n’abamushyigikiye gufata amatora azaba ku wa 3 Ugushyingo nk’aho ari we ubwe uri guhatanira manda.

Yavuze ko nibatora abakandida b’aba-Républicains bakabafasha gukomeza kugira ubwiganze mu Nteko, bazabona amafaranga yise “Trump dividend”, cyangwa inyungu ya Trump.

Ati: “Aba-Républicains nibatsinda, namwe muzatsinda, kandi muzabona amadolari 5,000. Azitwa inyungu ya Trump.”

Trump ntiyigeze asobanura birambuye aho ayo mafaranga azaturuka cyangwa uburyo azagezwa ku Banyamerika. Yavuze gusa ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri kwinjiza amafaranga menshi, ashimangira ko ayo mafaranga ashobora kugira uruhare muri iyo gahunda.

Gusa, iyi gahunda yaba ari ihenze cyane ku ngengo y’imari ya Leta. Mu gihe amadolari 5,000 yaba ahabwa buri Munyamerika mukuru, amafaranga yose yakenerwa yaba ashobora kurenga miliyari imwe y’amadolari?

Trump kandi yasabye abamushyigikiye gufata amatora ya midterm nk’aho ari referendum ku buyobozi bwe, abasaba gutora abakandida b’aba-Républicains kugira ngo ishyaka rikomeze kumushyigikira muri Kongere.

Ati: “Ndabasaba kwiyumvisha ko ndi ku ilisiti y’abatorwa.”

Amatora ya Midterm elections aba hagati muri manda y’imyaka ine ya Perezida wa Amerika. Muri aya matora, Abanyamerika ntibatora Perezida, ahubwo batora abagize Inteko Ishinga Amategeko, barimo Abadepite ndetse na bamwe mu bagize Sena, hakiyongeraho abayobozi bo mu nzego za Leta bitewe n’aho batuye.

Aya matora aba afite uruhare rukomeye mu igenzura ry’ubutegetsi, kuko ashobora guhindura ubwiganze bw’amashyaka muri Kongere. Iyo ishyaka rya Perezida ritakaje ubwiganze, bishobora gutuma kubona inkunga ya Kongere ku mategeko na gahunda za Perezida birushaho kugorana.

Trump yatangaje iyi gahunda mu gihe ubuyobozi bwe bukomeje kugorwa n’ibibazo birimo impungenge z’abaturage ku izamuka ry’ibiciro ndetse n’ingaruka z’amakimbirane ya Amerika na Iran.

Niba aba-Républicains bakomeza kugira ubwiganze muri Kongere, Trump ashobora kubona umwanya ukomeye wo gukomeza gushyira mu bikorwa politiki ze mu myaka ibiri isigaye kuri manda ye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments