• Imyidagaduro / IBITARAMO

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire agiye kwitabira igitaramo cyiswe ‘Biweekly Kingdom Nights’, aho azaba ari umushyitsi wihariye mu gikorwa kigamije guhuza abakunda umuziki wa Gospel no kuramya Imana.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 14 Nzeri 2026, kikazabera muri Kigali Universe, guhera saa 18:00 kugeza saa 21:30.

‘Kingdom Nights’ ni gahunda igamije guha abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana umwanya wo guteranira hamwe, kuramya no gusangira ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.

Kuri iyi nshuro, bitegeanyijwe ko Aline Gahongayire ariwe uzasusurutsa abazitabira iki gitaramo. Uyu muhanzikazi usanzwe azwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, afite amateka akomeye kandi yihariye muri muziki ya Gospel Nyarwanda, aho amaze imyaka myinshi akora umuziki wibanda ku komora imitima ikomeretse, gushima Imana n’ubutumwa bw’ Agakiza.

Igitaramo kandi kizaba gifite insanganyamatsiko igaruka ku kuramya Imana, aho ubutumwa bwacyo bushingiye ku cyifuzo cyo gufasha abantu kurushaho kwegera Imana.

Abifuza kuzitabira bashobora kugura amatike ya Early Bird ku 5,000 Frw, mu gihe amatike azagurishwa ku muryango azaba ari 10,000 Frw.

Abategura Biweekly “Kingdom Nights’ barasaba abakunzi ba Gospel kwitabira iki gikorwa, aho Aline Gahongayire azaba umwe mu byitezweho gutuma iri joro rirushaho kuba umwanya wihariye wo kuramya no guhimbaza Imana.

Biweekly Kingdom Nights izabera i Kigali Universe ku wa 14 Nzeri 2026, guhera saa 18:00 kugeza saa 21:30.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments