• Ubukungu / IMISORO
Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Bamwe mu bacuruzi bahoze bakorera mu kajagari no mu mihanda kuri ubu bakorera mu isoko rishya rya kijyambere rikorera i Batsinda mu kagali ka Kagugu mu murenge wa Kinyinya akarere ka Gasabo, bavuga ko batagihura n’imbogamizi nkizo bahuraga nazo bagikorera mu ngo no mu mihanda.

Iri soko rigezweho rya Batsinda, aba bacuruzi baricururizamo bavuga ko ryaje ari igisubizo kuri bo nabakiriya barihahiramo bitewe nuko ryubatse mu gace keza gatuwe cyane ikindi rikaba ryubatse ahantu hari ibikorwa remezo birmo imihanda ifasha abarigana bafite ibinyabiziga.

Yankurije Epiphania, Umucuruzi uhakorera akazi ko kudoda imyenda irimo imipira yabanyeshuri yifashishije ubudodo yatangarije Ibitangazamakuru bya BTN birimo na Bplus TV ko ubuzima bwabo bwahindutse bwiza ugereranije na mbere bagikorera mu kajagari cyane ko mu Isoko bahahurira nabakiriya batandukanye kandi babahuza n’abandi.

Uyu mucuruzi avuga ibi ashingiye ku kuba yaratangiye kubona ibyashara bya ba rwiyemezamirimo bacuruza ibirimo nimyambaro akora.

Yagize ati  Gukorera mu isoko ntako bisa kuko uhahurira nabakiriya batandukanye kandi baguhuza nabandi. Mu byukuri rero ubu tumeze neza kuva twatangira gukorera muri iri soko ugereranije na mbere tugikorera mu kajagari no mu ngo dutuyemo.”

Rimwe na rimwe usanga mu masoko yo hirya no hino mu gihugu hari abacuruzi binubira ibiciro cyangwa imisoro bacibwa na ba rwiyemezamirimo bafite mu biganza amasoko, ariko abakorera muri iri soko bo siko bimeze kubera ko abacuruzi byu mwihariko abahoze ari abazunguzayi bo batanga amafaranga Magana Atatu yAmanyarwanda( 300 Frw) uko baje gucuruza.

Perezida wa Koperative Twiteze Imbere Kinyinya Isoko rya Batsinda  ifite mu nshingano iri soko,  Uwitonze Jean Pierre yatangarije BTN ko iri soko kugirango ryuzure byasabye abanyamuryango imbaraga nyinshi.

Uyu muyobozi washimiye cyane abanyamuryango bagize Koperative, avuga ko hari igihe cyageze bacika intege, ariko kubwo intego nubushake bari bafite byatumye inzozi zabo ziba impamo cyane ko ikifuzo cyabo cyari gishingiye ku kuba bifuza ko Batsinda yatera imbere ikagira isoko rya kijyambere ndetse ikaba ahantu heza hikitegererezo mu Rwanda byu mwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati  Kugirango iri soko ryubakwe kugeza ritashywe ku muguragaro byasabye abanyamuryango imbaraga nyinshi. Ndabashimira cyane kuko iyo baza gukomeza gucika intege ntacyo twari bugereho.”

Akomeza ati  Yaba abakoreraga cyangwa abahatuye, twese twifuzaga ko Batsinda yaba aha intangarugero mu gihugu byu mwihariko mu mujyi wa Kigali kandi tugateza imbere abatifite bahacururizaga ariko twifashishije isoko rigezweho.”
MUKANGANGO Josephine, Umunyamabanga  wa Koperative Twitezimbere kinyinya, agira inama abagikorera ubucuruzi bwabo mu mihanda ko bakwiye kuhava bakagana isoko byu mwihariko abakorera hafi yisoko rya Batsinda dore ko imyanya igihari kandi ubuyobozi bwisoko bwiteguye kubakirana yombi.

Uyu muyobozi akomeza asobanura ko igihe bakomeje gukorera mu buryo butemewe bashobora kuzahura nibihombo kuko rimwe na rimwe usanga babura ubagurira no kwirirwa bashwana n’inze zitandukanye.

Agira ati  Abagikorera mu buryo butari bwiza bakwiye guhindura umuvuno bakagana mu isoko.Ubuyobozi bwisoko rya Batsinda bwiteguye kubakirana yombi.”

Iyo winjiye muri iyi santeri ya Batsinda iri mu zigezweho, ubona ko hari ikintu kinini cyahahindutse ugereranije no mu myaka itatu ishize dore ko hari nabadatinya kuvuga ko iri soko rya kijyambere ariryo ryatumye iterambere ryiyongera byu mwihariko irishingiye ku bikorwaremezo.

Intego nyamukuru yiyi Koperative, yari ukuzamura iterambera ryabakorera barimo abatuye batsinda ndetse no kubaka igihugu binyuze mu misoro.

Iri Soko rya Kijyambere rya Batsinda ryafunguwe ku mugaragaro ku itariki ya 01 Kanama 2023, rikaba Kandi ari isoko ryorohereza abarihahiramo bitewe nuko rikikijwe nimihanda ndetse rikaba rinorohereza abarikoreramo barimo nabafite ubumuga byumwihariko aho bakorera  hadashobora kubateza impanuka no kuborohereza imisoro bacibwa.




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments