APR FC
yatsinze Marine FC ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa gatatu Shampiyona
y’icyiciro cya mbere mu Rwanda BK Pro League 2026-27.
Wari umukino wa mbere APR FC yakinaga kuva Shampiyona ya 2026-27 yatangira aho
imikino ibiri ya mbere ya Shampiyona itayikinnye kuko yari mu mikino Nyafurika.
Yari
yakiriye Marine FC irimo abakinnyi nka Ishimwe Pierre na Niyibizi Ramadhan
bayikiniraga umwaka ushize w’imikino.
Ni umukino
watangiye wihuta cyane umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi aho ku munota
wa 3 APR FC iba yafunguye amazamu ku mupira William Togui Mel yacomekeye Memel
Dao ariko ateye ukubita igiti cy’izamu.
Marine FC
nayo yahushije amahirwe akomeye ku munota wa 10 nyuma yo guhererekanya neza
maze Niyibizi Ramadhan ahindura umupira mwiza ariko Ntirushwa Aime ateye mu
izamu ujya hanze yaryo.
Marine
wabonaga ikina neza yaje gufungura amazamu ku munota wa 17 gitsinzwe na
Sibomana Sultan Bobo ku mupira yari ahawe na Bizimana Yannick.
APR FC
yarimo irushwa muri iyi minota, Adolphe Hakizimana yaje kuyitabara ku munota wa
22 ubwo yakuragamo umupira ukomeye wa Bizimana Yannick.
APR FC
yashoboraga kwishyura iki gitego ku munota wa 24 ubwo Memel Dao yazamukanaga
umupira agacomekera Amani Michel maze aramusubiza ariko umupira umubana
muremure.
Marines FC
yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 34 cyatsinzwe na Ntirushwa Aime ku
mupira yari ahawe na Sultan Bobo.
APR FC
yahise ihindura ibintu maze ishaka igitego yahise igitsinda ku munota wa 36
gitsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara ku mupira yari ahawe na Amani Michel.
Muri iyi
minota APR FC yari yashyize igitutu kuri Marine FC ishaka igitego cya kabiri,
ku munota wa 40, Ishimwe Pierre yaje kuyirokora ubwo yakuragamo umupira ukomeye
wa Memel Dao. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-1.
APR FC
yatangiranye impinduka igice cya kabiri aho Hakim Kiwanuka yasimbuye Amani
Michel.
Izi mpinduka
zafashije APR FC kuko ku munota wa 53 zayihaye igitego cya kabiri cyatsinzwe na
Memel Dao ku mupira wari uhinduwe Hakim Kiwanuka.
Ku munota wa
55 Ishimwe Christian aba yatsindiye APR FC igitego cya gatatu kuri kufura
yateye ariko Ishimwe Pierre awukuramo.
Marine
yayishyizemo imbaraga ishaka igitego maze ku munota wa 59 Ntirushwa Aime yateye
ishoti rikomeye ariko Hakizimana Adolphe awukuramo.
Ku munota wa
63 APR FC yaje kubona igitego cya gatatu gitsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara
ku mupira wari uhinduwe na Hakim Kiwanuka.
APR FC
yongeye gukora impinduka ku munota wa 71 aho Memel Dao yahaye umwanya
Uwiyaremye Fidali. William Togui Mel na we yaje guha umwanya Jean Pierre
Rubuguza ku munota wa 83.
Uwiyaremye
Fidali yaje no gutsinda igitego cya kane ku munota wa 82 ku mupira yari ahawe
na William Togui Mel. Umukino warangiye ari 4-2.
Undi mukino
w’umunsi wa gatatu wabaye uyu munsi, Al Hilal SC yatsinze Kigali FC ibitego
2-1.