Perezida
Paul Kagame na mugenzi we wa Bénin, Romuald Wadagni, bakoze siporo yo kugenda
n’amaguru mu gace ka Nyarutarama Green Carpet mu Mujyi wa Kigali.
Aba Bakuru
b’Ibihugu bombi bakoze iyi siporo ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 16
Nzeri 2026, nyuma y’ibiganiro bagiranye muri Village Urugwiro ku mubano
n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Bénin.
Amashusho
yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, agaragaza
Kagame na Wadagni bagenda mu gace kahariwe siporo ‘Nyarutarama Green Carpet’,
ahantu hagenewe abaturage gukora siporo zirimo kugenda n’amaguru, kwiruka
n’indi mikino ikorerwa hanze.
Abayobozo bombi
bagiye muri siporo nyuma yo kugirana ibiganiro byasize abayobozi ku mpande
zombi basabwe gushyira imbaraga mu bufatanye bw’ibihugu byombi no gushyira
imbaraga mu nzego z’ubufatanye nshya, habyazwa inyungu gahunda zihuriweho.
Nyuma y’ibi
biganiro Perezida wadagni yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira
Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida
Wadagni yasuye ibice bitandukanye by’uru rwibutso, asobanurirwa amateka ya
Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’urugendo u Rwanda rwanyuzemo rwiyubaka
nyuma yayo.
Wadagni ari
mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije guteza imbere umubano
n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Bénin.
Ibihugu
byombi bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi
n’ishoramari, ikoranabuhanga, ubuhinzi, igenamigambi ry’imijyi, serivisi za
Leta n’umutekano.
Mu 2023,
ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Bénin, ibihugu byombi byashyize
umukono ku masezerano 10 y’ubufatanye, harimo ajyanye no gukumira gusoresha
kabiri.
Perezida
Wadagni w’imyaka 50 yatorewe kuyobora Benin ku wa 12 Mata 2026, abonye amajwi
arenga 94%. Yarahiriye iyo nshingano ku wa 24 Gicurasi 2026, asimbura Patrice
Talon wari usoje manda ebyiri yemererwaga n’Itegeko Nshinga.
Yatangiye
manda y’imyaka irindwi nyuma y’imyaka 10 yari amaze ari Minisitiri w’Imari
n’Ubukungu wa Benin. Si ubwa mbere Wadagni yari ageze mu Rwanda, kuko muri
Nzeri 2023 yarusuye nk’intumwa yihariye y’uwari Perezida wa Benin, Patrice
Talon
Like This Post? Related Posts