Leta y’u
Rwanda yemeje amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari yagiranye na Chery Holding
Rwanda Ltd, agamije kubaka mu Rwanda uruganda ruzajya ruteranya imodoka
zikoresha amashanyarazi.
Aya
masezerano yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro
kuri uyu wa 19 Nzeri 2026, mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu
guteza imbere ubwikorezi bukoresha ingufu zitangiza ibidukikije.
Ni gahunda
ijyanye n’intego y’igihugu yo kugabanya ikoreshwa ry’imodoka zikoresha
ibikomoka kuri peteroli, hagashyirwa imbere izikoresha amashanyarazi.
Kugeza ku wa
30 Kamena 2028, imodoka zikoresha amashanyarazi 100%, bateri zazo ndetse
n’ibikoresho byo kuzongerera umuriro bitumizwa mu mahanga byasonewe Umusoro ku
Nyongeragaciro (TVA).
U Rwanda
kandi rwihaye intego ko bitarenze mu 2030, nibura 20% by’imodoka zitwara abantu
muri rusange zizaba zikoresha amashanyarazi mu gihe mu myaka icumu iri imbere
bizagera kuri 50%.
U Rwanda
kandi rwihaye gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 38%
kugeza mu 2030. Ibinyabiziga bibarirwa ko byohereza mu kirere 12% by’imyuka
ihumanya ikirere u Rwanda rwohereza.
Umujyi wa
Kigali na wo watangaje mu 2025 ko nta bisi nshya ikoresha ibikomoka kuri
peteroli izongera kwemererrwa gutwara abantu mu buryo rusange mu Mujyi .
Mu rwego rwo
gushyigikira iyi gahunda, muri Kanama 2026 Banki Nyafurika Itsura Amajyambere
yatangaje isoko ryo kugura bisi 34 zikoresha amashanyarazi, hamwe n’ibikorwa
remezo byo kuzongerera umuriro.
Imibare
iheruka igaragaza ko mu 2024 u Rwanda rwari rufite imodoka 512 zikoresha
amashanyarazi 100%, mu gihe izikoresha amashanyarazi n’ibikomoka kuri peteroli
(hybrid) zari 6.660.
Uruganda rwa
Chery ruziyongera kuri izi gahunda, rukaba ruteganyijwe kugira uruhare mu
kongera imodoka zikoresha amashanyarazi ziboneka ku isoko ry’u Rwanda no guteza
imbere uru rwego rw’inganda.
Chery yamaze
gufungura ku mugaragaro ishami mu Rwanda aho abantu bashaka kugura imodoka
nshya bazisanga mu Rwanda bitarinze kubasaba kuzitumiza hanze.
Binyuze kuri
Chery Rwanda, iki kigo cyazanye mu Rwanda imodoka zigezweho zikoresha
amashanyarazi kandi zizwi cyane ku isi. Zimwe mu zagejejwe bwa mbere ku isoko
rya harimo ubwoko nka: Chery QQ3, iCAR V23 na iCAR V27HiIMLA zose zikoresha
amashanyarazi.
Chery
Holding Group yashinzwe mu mwaka wa 1997 mu Bushinwa. Ishami ryayo rya Chery
Automobile naryo ni rwo ruganda rwa mbere mu Bushinwa rwagurishije imodoka
zirenga miliyoni imwe imbere mu gihugu.
Mu mwaka wa
2024, iki kigo cyaje ku mwanya wa 385 mu bigo 500 bikomeye ku isi (Fortune
Global 500) bitewe n’ingano y’amafaranga cyinjiza.
Uru ruganda
ruzafasha abanyarwanda kugabanya ibiciro by’ubwikorezi n’ibya lisansi kuko
imodoka zabo z’amashanyarazi zizigama kuva kuri 77% kugeza kuri 86%
by’amafaranga yagendaga ku modoka zikoresha lisansi cyangwa mazutu.
Like This Post? Related Posts