• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Umunyonzi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Miguel Masaisai, yapfuye ari mu rugendo rwo kwamamaza amahoro yari yatangiriye mu mujyi wa Goma, mu Burasirazuba bw’iki gihugu, agamije kugera i Rabat muri Maroc.

Minisiteri y’Imikino muri RDC yatangaje ku wa Gatandatu ko yakiriye inkuru y'urupfu rwa Masaisai “n’agahinda gakomeye”. Iyi minisiteri yavuze ko yapfuye ku wa Gatanu, ariko ntiyahita itangaza impamvu y’urupfu rwe.

Ibitangazamakuru byo muri RDC byatangaje ko Masaisai, wari ufite imyaka 23 y'amavuko, yapfiriye mu mpanuka yabereye i Ouesso, muri Repubulika ya Congo, ubwo yari mu nzira ajyanye igare rye kurisana. Amakuru avuga ko yari ari muri taxi ubwo ikamyo yagonganaga n’iyo modoka.

Urugendo rwa Masaisai rwari ruzwi nka “Pedals for Peace”, gahunda yari agamije gukoresha siporo mu gutanga ubutumwa bw’amahoro no gukangurira abantu gushyigikira ihagarikwa ry’imirwano, cyane cyane mu Burasirazuba bwa RDC bumaze imyaka myinshi burangwa n’intambara n’umutekano muke.

Minisitiri wa Siporo wa RDC, Didier Budimbu, yavuze ko igikorwa cya Masaisai cyari icy’ubutwari no gukunda igihugu, ndetse ko ubutumwa yatangaga bugomba gukomeza kubera urugero abandi.

Budimbu yagize ati: “Yagonganye n'igare, yari agamije kugeza amahoro n’icyizere ku bavandimwe na bashiki bacu bo mu burasirazuba bwa RDC.”

Yongeyeho ko ubwitange bwa Masaisai bukwiye gukomeza kwibutsa Abanye-Congo ko hakenewe imbaraga zihoraho mu gushaka amahoro.

Urugendo rwa Masaisai rwakurikiranywe cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi bamushyigikiraga kandi bakamwifuriza kugera ku ntego yari yarihaye.

Yari amaze iminsi 75 mu rugendo, anyura mu bihugu 17, mbere y’uko apfira muri Repubulika ya Congo.

Urupfu rwe rwabaye mu gihe Uburasirazuba bwa RDC bukomeje guhura n’imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Leta na AFC/M23. Nubwo hakomeje ibikorwa bitandukanye bigamije gushaka umuti w’iyo ntambara, urugendo rwa Masaisai rwari rwahaye abantu benshi ubutumwa bw’icyizere n’amahoro.

Abayobozi ba RDC bakomeje gushaka inzira za politiki n’ibiganiro kugira ngo haboneke umuti urambye ku bibazo by’umutekano mu gihugu. Perezida Félix Tshisekedi na we yatangaje gahunda y’ibiganiro by’igihugu bigamije kuganira ku bibazo bikomeye igihugu gihanganye na byo, birimo umutekano n’uburyo bwo kugarura amahoro nubwo ibyo biganiro biheza AFC/M23.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments