• Imyidagaduro / IBITARAMO

Mu gihe hasigaye igihe kitageze  ku kwezi kumwe ngo Umuhanzi  nyarwanda  Ruhumuriza  James  ukunzwe nka Kig James akorere igitaramo  cyo kwizihiza imyaka  200 mu  muzikia  nyarwanda mu mujyi wa Phoenix  muri Leta  y’Arizona amatike batangiye kuyatanguranwa .

Ku bantu bakurikiranira hafi umuzi nyarwanda  benshi bakomeje kuguhuuriza hamwe ko uyu  muhazi nyuma yo kugurisha amatike y’ibitaramo bibiri yakoreye  muri BK arena yaguzwe mu gihe gito  cyane  byatumye King  James aba umuhanzi wa mbere wakoze ibintu nkibyo  muri u Rwanda .

Mu kiganiro na bamwe mu banyarwanda batuye  muri Leta  Zunze ubumwe z’Amerika baganiriye n’umunyamakuru wa BTN Rwanda  bamutangarije ko  bo  batangiye imyiteguro  hakiri kare  kuko  amakuru bamaze  kubona nuko amatike atazasohokera rimwe ayo twaboye turi kuyatangurana kuko  batifuza kuzakikanwa n’igitaramo cya King James  .

Ku rundi  ruhande abategura iki  gitaramo barangajwe imbere na Ugeziwe Ernesto  wabayeho umunyamakuru ukomeye hano mu Rwanda ariko ubu akaba aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho afite ikigo gitegura ibitaramo cya  AfroHub Music Ent yatangarije ikinyamakuru igihe ko  kugeza ubu bakomeje guhura n;ikibazo cy;abantu benshi bari  kugura amatike  y’igitaramo mu ghe bo  gahund ayabo yari kuzayashyira hanze mu mpera z’uku kwezi .

Yakomeje avuga ko gusa n’abahanga mu gutegura ibitaramo bamaze kubona ko  igitaramo kizitabirwa n’abantu benshi gusa bari gukora uko bashoboye kugira ngo umubare w’aho  igitaramo kizabera  utazarega kuko bateganyijwe kwakira abantu ibihumbi 3000 gusa

Ernesto yakomeje agira Ati “Byadutunguye twashyize amatike make ku isoko tumeze nk’abagerageza kureba niba urubuga ruri gukora,ariko uburyo bari kuyagura biteye ubwoba. Ugiye ku rubuga baguriraho amatike urabibona ko hari menshi yamaze kugurwa. Turagira inama abantu kuzagura hakiri kare amatike namara kujya hanze, kuko hano ho ntabwo bizakunda.”

Nubwo abantu bari kugura amatike y’iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze mu muziki giteganyijwe kubera muri ‘Celebrity Theatre’ i Phoenix muri Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 28 Ugushyingo 2026, ntabwo ahendutse.

Itike ihendutse izagurwa 62$, ni ukuvuga arenga ibihumbi 90 Frw, mu gihe indi igura 94$, arenga ibihumbi 130 Frw. Hari kandi itike ihenze kurusha izindi igura 115$, arenga ibihumbi 170 Frw.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments