Ambasaderi Olsson yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Jean Pierre Rutabana, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano hagati y’u Rwanda na Suwede.
Muri ibyo biganiro, impande zombi zagarutse ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’uburyo bwo gukomeza kuwushimangira no guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Uru ruzinduko rwabaye mu gihe Ambasaderi Anna-Maria Olsson atangiye inshingano ze nshya zo guhagararira Suwede muri Uganda, mu gihe Ambasade Nkuru y’u Rwanda muri Uganda ikomeje guteza imbere umubano n’ubufatanye n’ibihugu bihagarariwe muri icyo gihugu.