• Imyidagaduro / IBITARAMO

Chorale de Kigali iri kwitegura kwizihiza imyaka 60 imaze ikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 20 Ukuboza 2026.

Korali de Kigali yashinzwe mu mwaka wa 1966, aho yashinzwe hashize imyaka ine u Rwanda rubonye ubwigenge. Yatangiye urugendo rwayo ku wa 15 kanama 1966.

Mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 60, Korari de Kigali yateguye igitaramo kizaba ku wa 20 Ukuboza 2026 muri Camp Kigali.

Mu rugendo rwayo rw’imyaka 60, Chorale de Kigali yagiye ishyira hanze indirimbo zitandukanye zakunzwe n’abakunzi b’umuziki wa gikirisitu bitewe n’amajwi y’abagize iyi Korali n’imicurangire yabo. Mu zakunzwe cyane harimo “Indabo za Mariya,” “Nyagasani Nasingizwe,” “Twifitiye Umubyeyi,” “Ndagiwe n’Umushumba Mwiza,” “Yezu waje kubana natwe,” “Yezu Kristu Mukiza Wacu,” “Dusingize Imana,” “Komeza Intambwe Zanjye” na “Ni Wowe Rutare Rwanjye.”

Izindi ndirimbo zagiye zigaragara mu bikorwa bya Chorale de Kigali harimo “Niba Uhoraho,” “Tuzabyina Neza,” “Aravutse Umwana Yezu” na “Mwana W’iwacu.”

Indirimbo za Korali de Kigali zagiye zisubirwamo n’anadi makorali menshi ndetse zinifashishwa kenshi mu bitambo bya Misa. Iyi Korali kandi yaje gusubiramo indirimbo yubahiriza irishanwa ry’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo ku Mugabane w’i Burayi, UEFA Champions League.

Chorale de Kigali kandi ifite amateka maremare mu gufata no gusohora umuziki. Album yayo ya mbere yakozwe mu mwaka wa 1988, nyuma y’imyaka 22 yari imaze ishinzwe, ikaba yarakorewe muri Studio ya Kinyamateka i Saint Paul. Indirimbo zari kuri iyo album zari zarakunzwe n’abatari bake, cyane cyane abazumvaga kuri Radio Rwanda.

Iki gitaramo kizaba umwanya wo kwishimira imyaka 60 y’urugendo rw’iyi Korari, ndetse no kugaruka ku mateka yayo kuva yashinngwa kugeza n’ubu ikiririmba indirimbo zikora ku mitima y’abantu benshi cyane cyane Abakritsu Gatolika.

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments