• Amakuru / MU-RWANDA


Mu gitondo cyo ku wa 28 Nzeri 2026, abaturage bo mu Mudugudu wa Tabarari, Akagari ka Mugorore, Umurenge wa Juru mu Karere ka Bugesera, batunguwe no gusanga imirambo y’abantu babiri mu gashyamba kari hafi y’urusengero rwa ADEPR.

Abaturage bavuga ko aba bantu bishwe urw’agashinyaguro, aho bombi bari bafite ibikomere bikomeye ku mutwe no mu gikanu.

Amakuru y’ibanze avuga ko umwe mu bapfuye ari umugore, bikekwa ko yishwe n’umugabo we, ndetse n’undi mugabo bivugwa ko wari ufitanye umubano w’ibanga n’uwo mugore.

Abakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi bamaze gutabwa muri yombi, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyabaye n’ababigizemo uruhare.

Ibindi birebe muri iyi Video


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments