Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, Amavubi U23, yatsinze Sudan U23 ibitego 3-0 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 (U-23 AFCON), wabereye kuri Kigali Pele Stadium.
U Rwanda rwatangiye umukino rufite imbaraga, rutangira kurusha Sudan hagati mu kibuga. Ku munota wa 10, Abdul Niyigena usanzwe akinira Etoile de l’Est yafunguye amazamu, atsinda umupira waruvuye muri koruneri yatewe na Muhoza Daniel wa Rayon Sports.
Amavubi yakomeje kuyobora umukino, anabona andi mahirwe yo gutsinda. Ku munota wa 33, Sindi Paul Jesus wa Marine FC yateye umupira w’umuterekano ukubita ku mutambiko w’izamu, mu gihe Sultan Bobo na Muhoza Daniel na bo babonye uburyo bukomeye bwo gutsinda ariko ntibabubyaze umusaruro.
Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruri imbere ku gitego 1-0.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Amavubi U23 yahise yongera ibitego ku munota wa 47, gitsinzwe na Shingiro Honore, bituma u Rwanda rukomeza gushyira igitutu kuri Sudan.
U Rwanda rwakomeje gusatira rushaka kongera ikinyuranyo, kugeza ubwo ku munota wa 78 Sindi Paul Jesus yatsindaga igitego cya gatatu cy’Amavubi U23.
Sudan yagerageje gushaka igitego, ariko biranga,u Rwanda rurangiza umukino ruyoboye ku ntsinzi y’ibitego 3-0.
Iyi ntsinzi yahaye Amavubi U23 intangiriro nziza mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23.