Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukoresha intwaro zose gifite, harimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe agace ka Kaliningrad kaba kagabweho igitero.
Yabitangaje ku wa 01 Ukwakira 2026, mu nama ya Valdai Discussion Club yabereye i Moscou, mu gihe amakimbirane hagati y’Uburusiya n’ibihugu byo mu Burengerazuba akomeje kwiyongera.
Kaliningrad ni agace k’Uburusiya kari ku nyanja ya Baltique, gaherereye hagati ya Polonye na Lithuania, ariko kadahuzwa n’ibindi bice by’Uburusiya ku butaka. Aka gace gafatwa nk’ingenzi mu rwego rwa gisirikare, kandi Uburusiya bwagiye bukigaragaza nk’ahantu bugomba kurinda by’umwihariko.
Putin yavuze ko Uburusiya butagamije gutera igihugu icyo ari cyo cyose, ndetse ko nta mugambi bufite wo gutangiza intambara mu Burayi mu 2029, 2030 cyangwa 2050. Ariko yavuze ko mu gihe Uburusiya bwagabwaho igitero, cyane cyane muri Kaliningrad cyangwa ahandi ku butaka bwabwo, ikibazo cyo gukoresha intwaro zose igihugu gifite cyahita kijya ku murongo w’ibyigwa.
Iri jambo rya Putin ryaje rikurikira inyandiko ya dipolomasi Uburusiya bwohereje muri NATO, aho Moscou yari yaburiye ko ishobora gukoresha intwaro za kirimbuzi mu gihe NATO yagerageza gutandukanya Kaliningrad n’ibindi bice by’Uburusiya.
Uburusiya bwashinje NATO gukora imyitozo ya gisirikare no kongera ibikorwa bya gisirikare hafi y’akarere ka Kaliningrad, ibyo bukabona nk’ibikorwa bishobora guteza umwuka mubi.
NATO yo ivuga ko ari umuryango ugamije kwirwanaho, kandi yahakanye ko imyitozo ya gisirikare ikora igamije gutera cyangwa gufunga inzira zijya muri Kaliningrad. Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte, yanenze imvugo z’Uburusiya zivuga ku gukoresha intwaro za kirimbuzi, avuga ko izo mvugo zidakwiye kugira uruhare mu gukemura amakimbirane.
Muri iyi minsi kandi, ibihugu byo mu Burengerazuba byagaragaje impungenge ku bikorwa bavuga ko bihungabanya umutekano mu karere ka Baltique no muri Polonye. Uburusiya bwo bwakomeje kuvuga ko ibikorwa bya NATO muri ako karere ari byo byongera umwuka w’ubushyamirane.
Ku bijyanye n’intambara yo muri Ukraine, Putin yongeye kuvuga ko Uburusiya bwatangiye icyo bita “operation” yo muri Ukraine kubera impamvu z’umutekano w’igihugu, mu gihe intambara yatangiye ku buryo bwuzuye ku wa 24 Gashyantare 2022.
Yashinje kandi Ukraine kugaba ibitero ku nganda zitunganya peteroli n’amato by’Uburusiya, avuga ko ibyo byatumye Moscou isubiza ibitero ku bikorwa remezo by’ubukungu bya Ukraine.
Putin yemeye kandi ko ibitero bya Ukraine ku nganda zitunganya peteroli byagize ingaruka ku bukungu bw’Uburusiya, avuga ko byagabanije hafi 1% ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP). Yavuze ko Uburusiya na bwo bwakomeje gusubiza ibyo bitero mu buryo busa.
Perezida Putin kandi yagarutse ku kaga gashobora guterwa no gukomeza kongera ikoreshwa ry’imashini n’ubwenge buhangano mu ntambara.
Yaburiye ko iterambere ry’intwaro zisenya cyane n’ikoranabuhanga rishobora gutuma abantu batangira kubona intambara nk’aho ari umukino, bigatuma hatitabwa bihagije ku ngaruka zayo ku buzima bw’abantu n’agaciro k’ikiremwamuntu.
Like This Post? Related Posts