• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Gitambi, Akagari ka Hangabashi, Umudugudu wa Kabonabose, umukecuru witwa Akimpaye Vestine avuga ko amaze igihe arwaye ku buryo adashobora kwivuza, bitewe no kubura ubwisungane mu kwivuza.

Akimpaye avuga ko uburwayi afite atazi neza icyabuteje, ariko ko bukomeje kumutera intege nke no kumubuza gukora imirimo isanzwe. Yongeraho ko usibye ikibazo cyo kwivuza, n’inzara ari yose kuko nta biribwa bihagije bafite.

Umugabo we babana na we ahamya ko umuryango ufite amikoro make, ku buryo kubona ibyo kurya no kubona amafaranga yo kwivuza bikomeje kubagora. Avuga ko kuri ubu batunzwe ahanini n’ubufasha bahabwa n’abagiraneza cyangwa abandi babafasha.

Uyu muryango urasaba ubufasha bw’ibanze, burimo kubona ubwisungane mu kwivuza, ibiribwa ndetse n’ubundi bufasha bwabafasha guhangana n’ibibazo by’ubuzima n’imibereho.

Ibindi byumve muri iyi Video

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments