Abayobozi bakuru bo muri Saudi Arabia, Turkey na Pakistan bahuriye i Riyadh ku wa Mbere, mu nama ya kabiri ya Komite ishinzwe Politiki n’Ingabo yashyizweho hashingiwe ku Masezerano y’Ubwumvikane mu by’Ingabo ya Mecca.
Iyi nama yibanze ku isesengura
ry’ibiri kubera mu karere ndetse n’ingamba zo kurushaho gushyira mu buryo
buhamye ubufatanye bw’ibi bihugu mu rwego rw’umutekano n’ingabo.
Itsinda ryaturutse muri Turkey
ryari riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hakan Fidan, wari kumwe na
Minisitiri w’Ingabo, Yasar Guler, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, General
Selcuk Bayraktaroglu.
Pakistan yari ihagarariwe na
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije,
Mohammad Ishaq Dar, Minisitiri w’Ingabo, Khawaja Muhammad Asif, ndetse
n’Umugaba Mukuru w’Ingabo akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Ubutaka, Field
Marshal Syed Asim Munir.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga
ya Pakistan yavuze ko iyi nama yari igamije gusuzuma ibihe bigezweho mu karere
ndetse n’ubufatanye bukomeje gukorwa hashingiwe ku masezerano ya Mecca.
Saudi Arabia, Turkey na Pakistan
byashyize umukono ku Masezerano y’Ubwumvikane mu by’Ingabo ya Mecca ku wa 7
Kanama. Muri ayo masezerano, igitero cyitwaje intwaro cyagabwa kimwe muri ibi
bihugu gifatwa nk’igitero cyagabwe kuri bitatu byose.
Komite ishinzwe Politiki n’Ingabo
yari yabanje guterana ku nshuro ya mbere i Istanbul ku wa 31 Kanama, aho ibi
bihugu byatangije gahunda yo gushyiraho inzego zizagenzura imikorere y’uyu
muryango w’ubufatanye, ndetse byemeranya ko ubunyamabanga bwawo bukuru buzaba
muri Saudi Arabia.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ibi bihugu kandi bahuriye i New
York ku wa 25 Nzeri, basuzuma aho gahunda yo gushyiraho Ubunyamabanga Bukuru,
komite n’amatsinda y’imirimo bigeze.