• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Umunyururu witwa Christa Pike, wasimbutse urupfu  muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma  kugerageza gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu yari yarakatiwe ariko akarusimbuka  yongeye kugarura ubwenge no kuvugana n’abamwitaho nyuma y’icyumweru

Pike yari yajyanywe mu bitaro nyuma y’igeragezwa ryo kumwica ku wa 30 Nzeri 2026 ariko ntibikunde ahubwo akazahazwa n’imiti bari bamuteye  ariko Abamwunganira bakaba bavuze ko yari amaze iminsi ari muri koma  mu bitaro aho yari akeneye ubuvuzi bukomeye.

Ku wa Kabiri, abamwunganira batangaje ko Pike yongeye kugira ubwenge ndetse agatangira kuvuga. Umwunganizi we, Randy Spivey, yavuze ko igihe yabyukaga yabanje kubaza aho yari n’abantu bari hafi ye. Yavuze kandi ko akiri mu rujijo kandi ko abaganga bagikomeje kumwitaho.

Nyuma y’ibi byabaye, abamwunganira basabye urukiko gutegeka inzego za gereza kubika ibimenyetso byose bifitanye isano n’igeragezwa ry’igihano cy’urupfu, kugira ngo bishobore gukoreshwa mu iperereza no mu manza.

Urukiko rwo mu gace ka Davidson County rwategetse ko ibimenyetso bifitanye isano n’icyo gikorwa bibikwa, harimo inyandiko, amakuru y’imbere mu nzego za gereza n’ibindi bikoresho byakoreshejwe muri icyo gikorwa.

Abamwunganira bavuga ko hakenewe ibisobanuro birambuye ku byabaye, cyane cyane ku buryo igikorwa cyagenze ndetse n’impamvu kitageze ku cyo cyari kigamijwe. Basabye kandi ko uburenganzira bwa Pike bwo kuganira n’abamwunganira bwubahirizwa mu gihe akiri mu bitaro.

Guverineri wa Tennessee, Bill Lee, yahagaritse ibindi bikorwa byo gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu muri uyu mwaka, ategeka ko hakorwa iperereza ryigenga kugira ngo hamenyekane neza icyabaye.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana uko ubuzima bwa Pike buzakomeza kumera cyangwa niba Leta ya Tennessee izongera gufata umwanzuro wo gukomeza iki gihano. Abamwunganira bo bakomeje gusaba ko igihano cy’urupfu cyahindurwa igifungo cya burundu.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments