Itorero Zion Temple Celebration Centre, binyuze mu muyobozi waryo Apostle Dr Paul Gitwaza, ryasabye imbabazi abaforomo n’ababyaza nyuma y’amagambo yavuzwe mu nyigisho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakayafata nk’atesha agaciro umwuga wabo.
Muri izo nyigisho, Gitwaza yumvikana ashishikariza ababyeyi kutizera buri wese
wabafatira umwana bwa mbere akivuka, agatunga agatoki ababyaza b’umwuga avuga
ko abenshi ari abarozi.
Yagize ati “Nubyara umwana w’umuhungu cyangwa umukobwa, uzirinde umuntu wa
mbere uzamufata utamuzi. Umwuka w’abarozi uba mu baforomo b’ababyaza.”
Yifashishije inyigisho za Bibiliya, yashimangiye uburyo Satani ashyira abicanyi
mu mwuga w’ababyaza, kugira ngo bajye bagirira nabi impinja zikivuka.
Ati “Ni bande bagombaga kwiza Abisiraheli? Ni ababyaza. Umwana apfira hariya
akivuka. Ni yo mpamvu, jya usaba Imana ngo Malayika abe ari we ufata umwana
wawe, n’uwo wizera wese Imana imukoreshe.”
Apotre Gitwaza, muri video y’izo nyigisho yageze n’aho avuga ko abo babyaza
b’abarozi bafata umwana w’umuhungu akivuka bakamwambura intanga, naho uw’umukobwa
bakamwambura amagi, bityo uwo babikoreye akaba atakibashije kubyara.
Yagize ati “Abana b’abakobwa bagacura kareeee! Hari abasore mubona aha hanze,
beza cyanee, ariko impago zabo z’intanga nta kirimo.”
Mu buryo bwo kumvikanisha agaciro k’ibyo avuga, Gitwaza yageze n’aho asa
n’ushyigikira abasore batera inda, aho yagiza ati “Nubona ufite umwaka
w’umuhungu ukabona inda, ubabare ariko wishime, ni muzima.”
Aya magambo n’andi menshi bisa, yibasira ababyaza yarikoroje ku mbuga
nkoranyambaga bamwe bavuga ko “Intumwa y’Imana”, Apotre Gitwaza, ahubwo ari we
ushobora kuba yahanzweho n’imyuka mibi, cyangwa akaba arimo gukoresha
iterabwoba ngo yigarurire imbaga y’abamukurikira.
Nk’uwitwa Karerwa yagize ati “Ni Ugukoresha ubwoba nk’intwaro yo kugira abantu
imbata z’inyigisho ze.”
Mi mu gihe uwitwa Francois Niyotwagira, we yagize ati “Ahubwo ndabona ari we
ufite umwuka wa satani kuko izo nyigisho ze ni iza satani.”
Ibi rero, bitanakiriwe neza n’abakora mu nzego z’ubuzima, nk’uko Zion Temple
ibyivugira mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 7 Ukwakira, byatumye “Intumwa
y’Imana”, Gitwaza akaba n’Umuyobozi uhagarariye mu mategeko Authentic Word
Ministries (AWM) na Zion Temple Celebration Centre (ZTCC), asaba imbabazi avuga
ko amagambo ye atari agamije gutesha agaciro cyangwa guhesha isura mbi
abaforomo, ababyaza cyangwa undi mwuga uwo ari wo wose.
Itorero ryatangaje ko ryamenye ko hari amashusho y’igice cy’inyigisho yo ku wa
7 Kanama arimo gucicikana ababaje kandi ateye impungenge.
Muri iryo tangazo, Zion Temple igira iti “Turabizi ko amagambo yakoreshejwe
yateje ububabare n’impungenge. Ku bw’iyo mpamvu, turasaba imbabazi abaforomo
n’ababyaza ndetse n’abandi bose bagizweho ingaruka n’ubutumwa bwatanzwe.”
Iri torero ryavuze ko riha agaciro gakomeye abaforomo n’ababyaza kubera uruhare
rwabo mu gutabara ubuzima, kwita ku miryango no guteza imbere ubuzima
n’imibereho myiza y’abaturage.
Ryakomeje rivuga ko binyuze mu bikorwa byaryo by’ubuzima n’iterambere
ry’abaturage, ryagize amahirwe yo gukorana n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima,
barimo abaforomo, kandi ko rishimira uruhare rwabo mu gufasha abantu.
Nyuma yo kumenya impungenge zatewe n’ayo magambo, itorero ryavuze ko
ryaganiriye n’ubuyobozi buhagarariye abaforomo n’ababyaza kugira ngo rigaragaze
ko ribabajwe n’ibyabaye ndetse hanatangire ibiganiro bigamije kubaka umubano
mwiza.
Bati “Twashimye uburyo ibyo biganiro byagenze, kandi twemeranyije gukomeza
ibikorwa bigamije kongera ubwumvikane, ubufatanye n’icyizere hagati y’impande
zombie.”