Abanyarwanda 369 bari bamaze igihe baba mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batahutse banyuze ku mipaka ihuza u Rwanda na RDC, mu Turere twa Rubavu na Rusizi.
Muri aba batahutse, 316 bagizwe n’imiryango 99 banyuze ku mupaka wa
Grande Barrière mu Karere ka Rubavu, mu gihe abandi 53 bibumbiye mu miryango 14
banyuze ku mupaka wa Rusizi ya Mbere mu Karere ka Rusizi.
Bamwe mu batahutse bavuga ko bahunze u Rwanda mu 1994, ariko bakavuga ko
ubuzima bari bamazemo imyaka myinshi muri RDC bwari bugoye, by’umwihariko
kubera intambara n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.
Nsengiyumva Théoneste, umwe mu batahutse, yavuze ko ubuzima bari bafite
muri RDC bwari bugoye kuko batagiraga umutekano n’ubwisanzure, ndetse n’imyaka
bahinze ikaba yarajyanwaga n’inyeshyamba.
Ati: “Nari ndiho mu buzima bubi cyane kuko nta bwisanzure twari dufite,
nta n’imirima dufite. N’iyo twahinze duke, inyeshyamba zarabitwaraga.”
Yongeyeho ko nyuma yo kubwirwa ko mu Rwanda hari amahoro, bahisemo
gutaha maze basanga koko igihugu gifite umutekano.
Ati: “Masisi twari turi, batubwiye ko mu Rwanda ari amahoro none
turatashye dusanze ari amahoro.”
Hakizimana Aléxis na we yavuze ko ubuzima bwo muri RDC bwari bugoye
kubera intambara zahoragaho, zikabangamira ibikorwa byabo n’iterambere.
Ati: “Ubuzima bwo muri Congo ntabwo bwari bwiza bitewe n’intambara
zihoraho. Umuntu yageragezaga gukora ikintu ariko intambara ikamubuza kugera ku
byo yifuza.”
Hakizimana yavuze ko yatashye ku bushake ari kumwe n’abana bane, mu gihe
abandi bana be bane bashatse abagore muri RDC.
Bamwe mu batahutse bavuga ko mu gihe bari muri RDC bumvaga amakuru atari
meza ku Rwanda, ndetse ko hari n’ababuzwaga gutaha n’imitwe yitwaje intwaro,
cyane cyane FDLR.
Nsengiyumva yavuze ko imitwe yitwaje intwaro yabatezaga ubwoba, ariko ko
nyuma yo kubona uburyo bwo gutaha bahisemo gusubira mu Rwanda.
Ati: “Usanga bari kwica abantu, bakadutesha umutwe ku buryo nta
bwisanzure twari dufite kubera imitwe ya FDLR na Nyatura. Ariko aho twumviye
ihumure, twaratashye mu rwatubyaye kandi dusanze ari amahoro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,
Nzabonimpa Déogratias, yashimiye aba Banyarwanda kuba barashoboye kuva mu bice
bari barimo, ababwira ko Leta ifite gahunda zo kubafasha kongera kubaka
ubuzima.
Yavuze ko abageze mu zabukuru bazitabwaho, mu gihe abafite ubushobozi
bwo gukora bazafashwa kwiteza imbere.
Ati: “Dufite gahunda za Leta zizabafasha, ndetse n’abageze mu zabukuru
bakitabwaho, abandi bagakora bakiteza imbere.”
Nzabonimpa yavuze kandi ko kuba aba Banyarwanda batahutse ari
ikimenyetso cy’uko n’abandi bashobora gutaha.
Aba Banyarwanda 369 bacumbikiwe mu Nkambi y’Agateganyo ya Kijote,
iherereye mu Karere ka Nyabihu, mu gihe bategereje gutuzwa no gufashwa
gutangira ubuzima bushya.
Biyongereye ku bandi Banyarwanda barenga 7,000 bamaze gutahuka
bavuye muri RDC kuva muri Mutarama 2025.