Itsinda
ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) riyobowe n’Umugaba w’Ingabo, zirwanira ku butaka,
Maj Gen Vincent Nyakarundi, iri muri Uganda aho ryitabiriye inama ya mbere
y’abayobozi bakuru b’ingabo muri Afurika yiga ku bikorwa bya gisirikare bitari
intambara.
Iyi nama iri
kubera muri Speke Resort Conference Centre, i Munyonyo, mu Murwa Mukuru wa
Uganda.
Perezida wa
Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagejeje ijambo ku bitabiriye iyi nama kuri uyu
wa Kane, yasabye abayobozi bakuru b’ingabo muri Afurika kumva isano rikomeye
riri hagati y’umutekano w’igihugu, imbaraga z’ubukungu n’ubwumvikane bwa
politiki.
Museveni
yavuze ko ingabo zikomeye zidashobora gukomeza kubaho mu buryo burambye hatari
ubukungu bukomeye.
Yasabye
ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu guteza imbere ubukungu no guteza
imbere umutungo, cyane cyane binyuze mu buhinzi bw’ubucuruzi, inganda, serivisi
n’ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT).
Yanasabye
ibihugu kwagura amasoko y’ibicuruzwa na serivisi zabyo, binyuze mu Isoko
Rusange rya Afurika (AfCFTA) no kurushaho guteza imbere ubufatanye
n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byo mu karere.
Museveni
kandi yasabye inzego z’ingabo guhindura imikorere no kwitegura ibibazo bishya
n’ibidasanzwe bibangamira umutekano, ndetse no kugira uruhare mu kubaka amahoro
no guteza imbere ibihugu. Ati: “Umutekano n’iterambere ry’ubukungu
biragendana.”
Yashimiye
Abagaba Bakuru b’Ingabo, Abayobozi bashinzwe iperereza n’Abakomanda b’ingabo
baturutse mu bihugu bitandukanye bitabiriye iyi nama yabereye muri Uganda.