Perezida wa
Repubulika, Paul Kagame yakiriye Cheikh Niang, Minisitiri w’Ububanyi
n’Amahanga, Kwihuza kwa Afurika no kwita ku baturage ba Senegal baba mu
mahanga, baganira ku buryo bwo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Ibiganiro
byabo, ubwo yamwakiraga muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kane tariki ya 8
Ukwakira 2026, byibanze ku kongera ubufatanye hagati y’u Rwanda na
Senegal, mu gihe ibihugu byombi bikomeje guteza imbere umubano ushingiye ku
bufatanye mu nzego zitandukanye.
Ibyo
biganiro bije bikurikira inama ya mbere ya Komisiyo Ihoraho Ihuriweho n’u
Rwanda na Senegal ishinzwe ubutwererane, yabaye ku wa Gatatu tariki ya 7
Ukwakira, aho ibihugu byombi byasinyanye amasezerano n’amasezerano
y’ubwumvikane (MoUs) 11 agamije guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Muri iyo
nama kandi, habaye inama y’Ihuriro ry’abashoramari b’u Rwanda n’aba Senegal,
yari igamije kurushaho guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu
byombi.
Ibiganiro
bya Perezida Kagame na Minisitiri Cheikh Niang bibaye mu gihe u Rwanda na
Senegal bikomeje gushaka uburyo bwo kwagura amahirwe y’ubufatanye, cyane cyane
mu bucuruzi, ishoramari n’izindi nzego z’iterambere.
Guverinoma
y’u Rwanda itangaza ko umubano wayo na Senegal ari uw’imyaka myinshi, ndetse
hagiye habaho imikoranire izira amakemwa by’umwihariko ishingiye ku masezerano
yagiye asinywa hagati y’ibihugu byombi guhera mu mwaka wa 2004.
Mu mwaka wa
2011, ni bwo u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo i Dakar, mu gihe Senegal na yo
yafunguye Ambasade yayo i Kigali mu mpera z’umwaka wa 2020 itangira gukora mu
buryo bwuzuye mu 2021.
Ubutwererane
bw’ibihugu byombi bukomeje kwaguka mu nzego nyinshi uhereye kuri dipolomasi
ukagera ku bukungu, ishoramari, uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi,
ubukerarugendo, umuco, siporo, ubutabera n’izindi nzego.
Mu rwego rwo
kurushaho kunoza imikoranire mu bukungu, mu Nama y’ubucuruzi n’ishoramari
yabaye hagati y’itariki 6-7 Ukwakira, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere n’Ikigo
gishinzwe Iterambere ry’Ishoramari muri Sénégal (APIX) byasinyanye amasezerano
agamije koroshya imikoranire y’abacuruzi b’ibihugu byombi.
Ayo masezerano yitezweho gufasha mu kongera ishoramari n’ubucuruzi, cyane cyane mu buhinzi n’inganda zitunganya umusaruro, ubwubatsi, imitungo itimukanwa, imyambaro n’ubucuruzi ndetse akazanafasha ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda kugera ku isoko rya Senegal byoroshye.
Like This Post? Related Posts