Ingabo z’ u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika (Rwanda Battle Group na Rwanda Level Two Hospital) bifatanyije n’abaturage bo mu mujyi wa Bria ndetse n’abagize Ingabo za Repubulika ya Santarafurika (FACA) mu gikorwa cy’umuganda cyabereye ku Ishuri Ribanza rya Hidjama, riherereye i Bria.
Iki gikorwa cyabaye ku wa 10 Ukwakira 2026 aho cyari kigamije gusukura ikigo cy’ishuri kugira ngo abanyeshuri bigire ahantu hafite isuku iboneye, ibafasha kugira ubuzima bwiza.
Mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa harimo Guverineri w’Intara ya Fertit, Thierry Évariste Binguinendji; Lt Col SOÏMONA Nestor, uyobora ingabo za FACA mu gace k’Iburasirazuba bwo Hagati; Col Dr Christian Mukwesi, uyobora Ingabo z’u Rwanda zikorera mu bitaro byo ku rwego rwa kabiri; na Lt Col David Ngabonziza, uyobora Rwanda Battle Group VIII, bafatanyije n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage.
Nyuma y’iki gikorwa, Guverineri w’Intara ya Fertit yashimiye ingabo z’u Rwanda na MINUSCA ku gikorwa cy’isuku ku ishuri no ku ruhare rwabo mu gufasha abaturage bo muri ako gace.
Nemengalia Franck Gael, umubyeyi ufite umwana wiga ku Ishuri Ribanza rya Hidjama, yashimiye ingabo z’u Rwanda ku bwo kwifatanya n’abaturage muri iki gikorwa. Yavuze ko uruhare rwabo ari ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubusabane bagaragaza ku baturage baho.
Lt Col David Ngabonziza, yagaragaje akamaro k’ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage. Yashimangiye ko gukorana bya hafi n’abaturage ba Bria ari ingenzi, kuko ari bo bakiriye ingabo z’u Rwanda kandi bakaba abafatanyabikorwa mu kubungabunga amahoro n’umutekano.
Iki gikorwa cy’isuku ku Ishuri Ribanza rya Hidjama kigaragaza akamaro k’ubufatanye hagati y’ingabo z’u Rwanda, abayobozi b’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano n’abaturage mu gukomeza kubaka icyizere, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu mujyi wa Bria