Mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, Akagari ka Cyimana, Umudugudu w’Abizera, haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Sibomana Patrick, bivugwa ko yatezwe n’abagizi ba nabi bakamwambura ndetse bakamukubita bikamuviramo urupfu.
Amakuru avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryakeye, ubwo uyu mugabo
yagabwagaho igitero n’abantu bataramenyekana, bakamwambura ibintu yari afite
mbere yo kumukubita.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yemeje aya makuru, avuga
ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane abakekwaho kugira uruhare muri uru
rupfu n’impamvu zarwo.
Inzego z’umutekano zirakomeje iperereza kuri iki kibazo kugira ngo
abakekwaho iki cyaha bamenyekane kandi babazwe n’amategeko.
Ibindi birebe muri iyi Video