• Amakuru / POLITIKI

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yashinze umutwe we ugiye guhangana n’ubutegetsi bwa Perezida Antoine Felix Tshisekedi.

Kuri uyu wa Mbere i Goma nibwo hashyizweho umutwe witwa Front for the Refoundation of the Nation (FRN), uyobowe na Joseph Kabila ubwe.

Muri uyu mutwe Kabila yungirijwe na ba Visi Perezida bane, Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa, na Kaminiki.

Gen Sultani Makenga azaba ari Umugaba Mukuru w’Ingabo, nyuma ipeti azaba afite rizatangazwa, nk’uko umwe mu banyamakuru ba hafi muri AFC/M23 no ku ruhande rwa Joseph Kabila, Steve Wembi yabitangaje.

Kugeza ubu nta tangazo rirasohoka risobanura neza niba ari ko guseswa kw’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) na Mouvement du 23 Mars (M23), cyakora niko byumvikana, kuko abari abayobozi b’iryo huriro biyunze na Perezida Joseph Kabila bakora FRN.

Mu mwirwaruhame y’iminota 16, ariko irimo amagambo akomeye, Joseph Kabila ku wa Gatanu tariki 09 Ukwakira, 2026 yabwiye abaturage ba Congo ibitagenda muri icyo gihugu kiyobowe na Perezida Antoine felix Tshisekedi.

Muri ibyo harimo kuba igihugu ngo cyugarijwe n’umwenda munini urenga miliyari 18 z’amadolari ya America, ruswa yamunze inzego, ubutegetsi buvangura igisirikare kidashoboye, no kuba Perezida Tshisekedi ategekesha igitugu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments