U Rwanda n’u
Burusiya birateganya kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye mu nzego
zirimo umutekano, ubuhinzi, ubucuruzi, ishoramari, ubuvuzi, uburezi,
ikoranabuhanga na siporo, mu gihe hitegurwa Inama ya Gatatu y’u Burusiya na
Afurika.
Ibi
byagarutsweho na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Maj Gen Joseph Nzabamwita,
mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, TASS, ubwo yari
yitabiriye Ihuriro Mpuzamahanga ryiswe “North Caucasus: Space of Dialogue,
Traditions, and Development”.
Ambasaderi
Nzabamwita yagaragaje ko ibihugu byombi bikwiye kongera imbaraga mu mubano
umaze igihe kirekire uhari, ukavamo ibikorwa bifatika, byazanira inyungu
abaturage babyo.
Yavuze ko
uburezi n’ubufatanye mu bushakashatsi ari zimwe mu nzego zishyizwemo imbaraga,
aho u Rwanda rwifuza ko abanyeshuri barwo babona amahirwe menshi yo kwiga muri
za kaminuza zo mu Burusiya, by’umwihariko mu bijyanye n’ubuvuzi, ikoranabuhanga
n’ubuhinzi.
Ibihugu
byombi kandi birimo gukorana mu mikoreshereze y’ingufu za nikeleyeri mu bikorwa
by’amahoro.
Ikigo cy’u
Burusiya gishinzwe ingufu za kirimbuzi, Rosatom, kiri gufasha u Rwanda mu
mushinga wo kubaka uruganda ruto rutunganya ingufu za nikeleyeri (Small Modular
Reactor), biteganyijwe icyiciro cya mbere cyarwo kizaba cyaruzuye bitarenze mu
2030.
Ikigo cy’u
Burusiya gishinzwe ingufu za nucléaire, Rosatom, cyatangaje ko kiri kwagura
ibikorwa byacyo ku rwego mpuzamahanga, aho u Rwanda ruri mu bihugu bishya
gifitanye na cyo amasezerano yo kubaka inganda zitanga amashanyarazi akomoka ku
ngufu za nucléaire.
Mu rwego
rw’ishoramari, Ambasaderi Nzabamwita yagaragaje ko u Rwanda rufite amahirwe
ashobora gushorwamo imari n’ibigo by’Abarusiya, cyane cyane mu bucukuzi
bw’amabuye y’agaciro, mu gukora ifumbire no kubaka ibikorwa remezo bya siporo.
Inama ya
Gatatu y’u Burusiya na Afurika iteganyijwe kubera i Moscou ku wa 28 n’uwa 29
Ukwakira 2026, na yo itegerejweho gutanga imbaraga nshya mu mubano n’ubufatanye
hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi
Nzabamwita yemeje ko u Rwanda ruzitabira iyo nama ruhagarariwe ku rwego rwo
hejuru, n’intumwa z’abayobozi bakuru.
Yongeyeho ko
ibihugu byombi biri gutegura amasezerano agamije gushyiraho Komisiyo ihuriweho
ishinzwe ubufatanye mu by’imibereho y’abaturage, ubukungu na politiki, ndetse
n’andi masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Biteganyijwe
ko ayo masezerano azafasha mu gushyira mu bikorwa gahunda zihuriweho, kongera
amahirwe y’ishoramari no kurushaho gushimangira umubano w’u Rwanda n’u
Burusiya.
Like This Post? Related Posts