Polisi y’u
Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage
yafashe inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma zakuwe ku isoko, zari
zigifitwe n’abacuruza utubari n’ama ‘depot’ harimo uwasanganywe amakarito
arenga 190, zose ziramenwa abafashwe barafungwa.
Byabaye
nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage y’ahakiri izo nzoga zitemewe, aho Polisi
mu bihe bitandukanye muri uku kwezi yafashe abazicuruza mu bice bitandukanye
by’Umujyi wa Kigali.
Tariki 4
Ukwakira 2026, mu Karere ka Gasabo Polisi yasanze mu rugo rw’uwitwa
Mbonimpa Idrissa, amakarito y’inzoga z’ubwoko butandukanye bwakuwe ku isoko
harimo za Konyagi, Kiwingu, Gilbey’s, Bazoka, Uruvange, Rak Gin n’izindi
nyinshi.
Uyu mugabo
usanzwe afite iduka ahazwi nko mu Gaharomani i Rusororo, ntiyahise aboneka kuko
yahise atoroka ndetse Polisi yatangaje ko iri kumushakisha mu gihe inzoga
zo zafashwe zikamenwa.
Muri aka
Karere n’ubundi mu Murenge wa Rusororo, tariki 10-11 Ukwakira 2026 hafashwe
depot y’uwitwa Gatete Aimable wafatanywe amakarito 192 y’inzoga z’inkorano
zirimo amakarito 35 ya Kiwingu n’izindi.
Polisi y’u
Rwanda yatangaje ko izi nzoga zafashwe zamenwe, ariko nyirazo agishakishwa ngo
akurikiranweho icyaha cyo gucuruza inzoga zitemewe mu Rwanda kuko zica
abaturage.
Ni mu gihe i
Nyarugenge mu Murenge wa Muhima ho hafashwe akabari kitwa Moon Life, kasanzwemo
inzoga z’ibyuma zari zikirimo ziganjemo Konyagi, K Vant, Bazoka, Kiwingu
n’izindi.
Polisi
yagize iti “Hafashwe umuyobozi w’akabari witwa Uwitwa Tuyishime Claire,
afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima, naho inzoga zafashwe zamenywe.”
Polisi y’u
Rwanda yashimye uburyo abaturage bakomeje gufasha inzego za Leta mu kurwanya
inzoga zitujuje ubuziranenge, batanga amakuru ku gihe, abasaba gukomeza uwo
muco.
Polisi
yagize iti “Kuba inzoga z’ibyuma zigifatanwa abacuruzi ni ikimenyetso cyerekana
ko zikiri mu baturage. Abaturage baributswa gukomeza gutanga amakuru ku bantu
bazi ko bakizicuruza bihishe, kandi baributswa kwirinda kuzinywa kuko zangiza
ubuzima bw’abaturage.”