Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari cya Kigali (KIFC) cyatangije gahunda ivuguruye igaragaza icyerekezo cy’u Rwanda mu guteza imbere imari irambye, hagamijwe gukurura ishoramari no gushyigikira ibikorwa by’iterambere birengera ibidukikije.
Iyi gahunda yiswe Rwanda Sustainable Finance Roadmap 2.0 2026, yatangijwe ku wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, ku munsi wa gatatu w’Inama ya Afurika yiga ku masoko ya karuboni (Carbon Markets).
Iyi gahunda ije mu gihe ibihugu bikomeje gushaka uburyo bwo guteza imbere ubukungu, ariko binagabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere n’ibikorwa byangiza ibidukikije.
Amasoko ya karuboni ni uburyo bwo gucuruza ibyemezo cyangwa inguzanyo za karuboni, bigaragaza igipimo cy’imyuka ihumanya ikirere yagabanyijwe cyangwa yakuwe mu kirere. Ubu buryo bushobora gufasha gushyigikira imishinga igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guteza imbere ibikorwa birengera ibidukikije.
Gahunda ya Rwanda Sustainable Finance Roadmap 2.0 2026 igamije guteza imbere ayo masoko no gukurura ishoramari mu nzego zitandukanye zirimo ingufu zisubira, ubuhinzi burengera ibidukikije, ubwikorezi burambye, kubungabunga amashyamba, kubaka inyubako hubahirizwa ibidukikije no gucunga neza imyanda.
Izi nzego zigaragazwa nk’izishobora kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu rirambye, binyuze mu gukoresha neza umutungo kamere no kugabanya ingaruka z’ibikorwa by’abantu ku bidukikije.
Binyuze muri iyi gahunda, u Rwanda rukomeje gushyira imbere uburyo bwo gukoresha imari mu gushyigikira imishinga ifasha mu kurengera ibidukikije, guteza imbere ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije no gukurura abashoramari bashaka amahirwe mu bukungu burambye.


Like This Post?
Related Posts