Polisi n’abigaragambyaga batanye mu mitwe i Paris kuri uyu wa Gatandatu, mu myigaragambyo yabereye mu bice bitandukanye by’u Bufaransa, yamagana Guverinoma n’ingamba zayo mu gihe abaturage bahanganye n’izamuka ry’ibiciro by’imibereho.
Amashusho y’iyo myigaragambyo agaragaza abapolisi bakubita
abigaragambyaga bakoresheje inkoni,
abandi bakoresha gaz iryana mu maso. Bamwe mu bigaragambyaga bagaragaye bikinga
umutaka, mu gihe umwuka wari ukomeje kuba mubi. Nyuma, umwotsi mwinshi wuzuye
aho byaberaga, bituma impande zombi zisubira inyuma.
Hari kandi amashusho agaragaza abapolisi bafashe umwe mu
bigaragambyaga, bamuzirika amaboko mbere yo kumujyana.
Abashyigikiye umutwe w’imyigaragambyo wa Gilets Jaunes
(Yellow Vests), abanyeshuri, amashyirahamwe y’abakozi n’andi matsinda ni bo
bifatanyije muri iyo myigaragambyo. Bari bahurijwe hamwe n’uburakari buterwa n’izamuka
ry’ibiciro by’imibereho ndetse n’imyigaragambyo y’abanyeshuri imaze ibyumweru
byinshi, ijyanye no kutabona ingengo y’imari ihagije mu mashuri no kutishimira
ivugururwa ry’uburezi.
Imyigaragambyo y’abanyeshuri yatangiye hagati muri Nzeri, imaze
gutuma abantu ibihumbi bafatwa. Minisiteri y’Ubutabera y’u Bufaransa yatangaje
ko abantu 6.877 bashyizwe mu maboko ya polisi hagati ya tariki ya 28 Nzeri na
tariki ya 8 Ukwakira, aho abana bari munsi y’imyaka 18 bagize 86% by’abafashwe.
Minisitiri w’Intebe, Sébastien Lecornu, yemeye ko uburakari
bw’urubyiruko “budaturuka ku busa”, anavuga ko Guverinoma izatangaza ingamba za
mbere zo gukemura ibibazo bitarenze impera z’Ukwakira. Icyakora, yagaragaje ko
ashyigikiye inzego z’umutekano, ahakana ibirego bivuga ko zikoresha igitugu mu
buryo buhoraho.
Imyigaragambyo yo ku wa Gatandatu yongeye kwibutsa Abafaransa
ibikorwa bya Yellow
Vests byatangiye mu 2018, ubwo abaturage bigaragambyaga kubera
imisoro ku bicanwa, nyuma bikaguka bikagera mu bice bitandukanye by’igihugu.
Icyo gihe, abigaragambyaga basabaga ingamba zo kugabanya ikiguzi
cy’imibereho no gukemura ubusumbane mu bukungu. Ibyo bikorwa byigeze gukurura
abantu ibihumbi amagana, kandi kenshi byarangiraga habayeho guhangana gukomeye
hagati y’abigaragambyaga n’abapolisi.