• Imyidagaduro / ABAHANZI

Igipolisi cya Uganda, cyemeje amakuru y’urupfu rwa Kabera Robert wamamaye nka “Sergeant Robert” rwabereye mu gace kitwa Luwala, mu Karere ka Mpigi kimwe n’urupfu rw’umucuruzi witwa Nteziyaremye Africano warashwe ari kumwe n’umugore we Kyompire Peace.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, ACP Kituuma Rusoke yagarutse kuri ibi byaha mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukwakira, 2026.

Yavuze ko Polisi ya Uganda yamenye ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, ubwicanyi bwakozwe bwo guca umuntu umutwe.


Ngo byaje kumenyekana ko uwishwe ari Robert Kabera w’imyaka 50, umurambo we ukaba waragejejwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mulago, mu gihe iperereza ku byabaye ryatangiye.

Yagize ati “Yego turabyemera, twamenye urupfu rw’umugabo w’imyaka 50, waciwe umutwe kugeza ubu umutwe we ntiwabonetse, twakiriye umubiri udafite umutwe ujyanwa mu buruhukiro bwa Mulago, uwo mugabo yamenyekanye nka Kabera Robert amenywe n’umuryango we.”

ACP Kituuma avuga ko hagomba gukorwa ubushakashatsi bwa gihanga, kandi agasaba abafite amakuru yandi kuyabwira Polisi.

Yavuze ko umurambo wa Kabera wabonywe n’abaturage, bamenyesha Polisi. Ati “Icyo navuga turimo gukora iperereza kuri ibyo, andi makuru yamenyekana ku bwicanyi yakorewe, cyangwa ku bijyanye n’ubundi buzima bwe.”

 

Amakuru yakomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga, ni uko Kabera Robert a.k.a Sergeant Robert yavuye i Kampala ari kumwe n’umuntu wamutwaraga kuri moto witwa Innocent, uyu akaba ari we bari kumwe amujyanye ku nzu ye ahitwa Kamengo, ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 16 Ukwakira, 2026.

Uyu Innocent bakomeje kuba bari kumwe kugera nijoro, mu masaha ya saa tanu n’igice, na nyuma yaho ariko nyuma y’urupfu rwa Sergeant Robert uriya yaburiwe irengero.

Kuva Sergeant Robert yahunga u Rwanda, atorotse igisirikare n’ubutabera bwa gisirikare bwamuregaga gusambanya umwana we, yakomeje kuvuga ko atizeye umutekano we. Ndetse yandikiye inzego za Uganda azisaba kumurindira umutekano.

Polisi ya Uganda yanavuze ku rupfu rw’uwitwa Nteziyaremye Africano n’umugore we, Kyompire Peace, rwabereye mu Karere ka Kisoro, ahitwa Zindiro.

Nteziyaremye n’umugore we barashwe n’abantu batamenyekanye babateze bavuye mu modoka yabo bashaka kwinjira mu rugo.

Bivugwa ko Africano yagerageje gusubiza inyuma imodoka kubera umuhanda muto biranga, hanyuma we n’umugore we basohoka bashaka guhunga ariko uwabateye arabarasa bombi barapfa.

Polisi ya Uganda ivuga ko itarabona abakekwaho gukora icyo gitero.

Uretse izi mfu, Polisi ya Uganda yavuze ku bundi bugizi bwa nabi burimo kwica, kwiba no gusambanya abagore.

Kugeza ubu muri Uganda haravugwa ubugizi bwa nabi, ndetse bwatumye Gen Muhoozi Kaineruga, Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, atangiza ‘Operasiyo Kisasi’ avuga ko izabahashya, kandi ko uzafatwa atazagezwa imbere y’ubutabera.

 

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments