Polisi y’u
Rwanda yatangaje ko iri gushakisha moto, yagaragaye mu Mujyi wa Kigali, iriho
abantu bane bivugwa ko ari abanyamahanga, aho umuturage wabigaragaje yavuze ko
bari basinze banagenda nabi mu muhanda ku buryo bashobora guteza ibyago.
Uyu muturage
ufite konti ku rubuga nkoranyambaga rwa X witwa Tuyisenge Jean Pierre, yanditse
ubutumwa kuri uru rubuga amenyesha Polisi y’u Rwanda, ayibwira ko iyi moto yari
iri kuzenguruka mu gace ka Gisozi, mu Mujyi wa Kigali, igenda mu buryo buteye
impungenge.
Mu butumwa
bwe, yagize ati “Muraho neza Polisi y’u Rwanda, iyi moto ifite plate number
RE776F iri kuzenguruka hano ku Gisozi itwawe n’abanyamahanga basinze. Uburyo
iri kugenda birashoboka ko isaha yateza ibyago, haba ku bo itwaye cyangwa ikaba
yanagonga abandi.”
Polisi y’u
Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2026, yasubije uyu muturage
imwizeza ko igiye gukurikirana iki kibazo, inamushimira ku makuru yayihaye.
Yagize iti
“Ibi ntabwo bikwiriye, iyi moto turayishakisha kugira ngo babihanirwe.
Turabashimiye ku makuru mutanze.”
Mu gace ka
Gisozi, ni hamwe hakunze kuvugwa ibikorwa by’urugomo byagiye bigaragara ku
banyamahanga bahatuye, byanatumye bamwe mu bagiye babifatirwamo, bafatirwa
ibyemezo byo kubohereza mu Bihugu byabo.
Gutwara
ikinyabiziga mu buryo bushobora guteza impanuka bishobora gushyira mu kaga
ubuzima bw’abagikoresha n’abandi bari mu muhanda. Ubusanzwe ikinyabiziga cya
moto, mu Rwanda cyemerewe kugendaho abantu babiri gusa, barimo ugitwaye ndetse
n’uwo ashobora gutwara mu mwanya wabigenewe.
Kugeza ubwo
twandikaga iyi nkuru, Polisi y’u Rwanda yari itaratangaza icyavuye mu iperereza
yatangiye gukora. Igihe hamenyekanira andi makuru kuri iki kibazo,
tuzayabagezaho.
Like This Post? Related Posts