Agakiriro ka Gisozi kafashwe n’inkongi y’umuriro mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, ahagana saa munani z’ijoro (02:00).
Igice gikorerwamo ububaji, ububiko bw’ibicuruzwa n’ubukorikori, giherereye mu mbago za Koperative ADARWA, ni cyo cyafashwe n’inkongi kirakongoka.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, yahise itabara kugira ngo izimye uwo muriro.
Byageze mu gitondo, ibirimi by’umuriro byamaze kuzima, ariko umwotsi wo wari ugicumba kuko hari ibice byari bitarazima neza. Gusa Polisi yakomeje ibikorwa byo kuzimya neza.
Kugeza ubu, amakuru arambuye ku cyateye iyo nkongi n’agaciro k’ibyangiriyemo ntaratangazwa n’inzego zibishinzwe.
Iyi nkongi yibasiye aka gakiriro nyuma y’umwaka urenga n’amezi make kari kamaze kibasiwe n’indi nkongi yangije ibikorwa n’imitungo by’abagakoreramo.
Ni mu gihe hashize igihe hategurwa gahunda yo kwimura bimwe mu bikorwa byaho bikajyanwa ahandi nko mu cyanya cy’inganda i Masoro.
Kuva mu 2017, Agakiriro ka Gisozi kamaze kwibasirwa n’inkongi z’umuriro inshuro umunani.