Nyuma y’uko
isoko rya ‘Goico Plaza’ ryo mu Karere ka Musanze rifashwe n’inkongi y’umuriro
ku wa 10 Ukwakira 2026, abantu bamwe ku mbuga nkoranyambaga bibajije impamvu
hatifashishijwe indege mu kuzimya umuriro nkuko byakozwe igihe ishyamba ryo ku
kirunga cya Muhabura mu Karere ka Burera ryashyaga ku wa 14 Kanama 2026.
Polisi y’u
Rwanda Ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi yasobanuye ko impamvu
hatakoreshejwe indege ari imiterere y’inyubako kuko yari ifunganye kandi indege
zikoreshwa mu kuzimya ahantu hafunguye. Umukozi wa Polisi mu Ishami rishinzwe
kuzimya inkongi n’ubutabazi, CIP Benson Ndemezo mu kiganiro na Imvaho Nshya
yavuze ko hakoreshejwe ubutabazi bushoboka kuko indege izimya ahantu hafunguye.
Ati: ”Indege
igira aho izimya, indege ntabwo yazimya mu nzu hari ibintu nabonye bicaracara
ku mbuga nkoranyambaga bavuga ngo indege yari kuza ikajya imena amazi biriya
bintu bakoresha ku mbuga nkoranyambaga ibyinshi aba ari amashusho y’ubwenge
buhangano,(AI). Indege izimya ahantu hafunguye ariko inzu ifite igisenge
hejuru, irafunze wazimyamo gute? Ubushobozi bwari buhari ni bwo bwakoreshejwe.”
CIP Benson
yashimangiye ko ubugenzuzi bw’ibanze bwagaragaje ko inkongi yibasiye ‘Goico
Plaza’ yatewe n’abantu basudiriraga hafi y’ibintu bishobora gufatwa n’umuriro mu
buryo bworoshye, nk’imyenda kuko hakorerwaga ibikorwa by’ubudozi n’ubukorikori.
Ati: ”Mu
bugenzuzi bw’ibanze bwatumye Goico ishya byagaragaye ko basudiraga hari ibintu
bishobora kwaka vuba nk’imyenda, matera noneho uwasudiraga ntiyareba ngo
ndasudirira he asudira ibishashi bijya mu myenda.”
Yagaragaje
ko isoko rikimara gushya abantu batihutiye guhamagara ngo basabe ubutabazi
bwihutirwa ari na yo mpamvu byagoranye kuyizimya kuko inkongi yari yamaze
kusakara no mu yandi magorofa .
Mu bindi
bibazo byagaragajwe harimo kutagira ibikoresho bihagije byo kuzimya inkongi,
ibikoresho byari bihari bikaba byari bishaje, ndetse n’aho kubika amazi yo
kuzimya umuriro hakaba hatari hahari.
CIP Benson
avuga ko mu bindi byongereye ubukana bw’inkongi ari uko ibicuruzwa byari
bibitse mu bucucike aho aho restora, matera gaze n’ibindi byari byegeranye.
Agira abantu
inama yo kubahiriza amategeko agenga imyubakire mu rwego rwo gukumira inkongi,
kugira ibikoresho bizimya umuriro kandi bikora neza ndetse bakihutira gutabaza
igihe bagize ibyago bahamagara 111 cyangwa 078831120 kandi ntibagire ubwoba bwo
gutabaza kuko uwagize ibyago adahanwa cyangwa ngo yishyuzwe.
Yagize ati:
“Hari abantu benshi bagira ubwoba bazi ko iyo agize ibyago babanza kumufunga.
Reka mbamare impungenge; ni ibyago wagize, ntabwo bagufunga kuko wagize ibyago.
Wowe tabariza ku gihe.”
Isoko rya
Goico ryakorerwagamo n’abantu basaga 2000, rikaba ryararemwaga n’abasaga
ibihumbi 10. Ubuyozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwagaragaje ko ubugenzuzi
bw’ibanze bwagaragaje ko hangiritse ibicuruzwa n’ibikoresho bifite agaciro ka
miliyari zisaga 30 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe inyubako ubwayo ibarirwa
agaciro ka miliyari 17 Frw.
Guverineri
w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yahamije iby’icyo gihombo,
avuga ko amagorofa ane yose y’iri soko ryakoreragamo abacuruzi basaga 2 000
yakongotse uhereye ku yo hejuru ariko igice cyo hasi kikaba cyararokotse.
Ubwo iyo
nkongi yabaga Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije abacuruzi bagizweho ingaruka
n’ibyo byago, inabizeza ko izabafasha kongera gusana iryo soko n’ubundi bufasha
bunyuranye ku bacuruzi bahuye n’ibihombo.
Like This Post? Related Posts